APR FC yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 24 ijyana muri Mapinduzi Cup, barimo abakinnyi 4 bashya igomba kugerageza.
Muri aba bakinnyi APR FC ihagurukana kuri uyu wa Gatanu, harimo abakinnyi 18 isanganywe biganjemo abakinnyi batakinnye imikino myinshi mu gice kibanza cya shampiyona.
Harimo abakinnyi babiri b’abanyarwanda bamaze gusinya barimo Kategeya Elie wavuye muri Mukura VS ndetse na Mbonyumwami Taiba yari yaratije muri Marines FC.
Abandi bakinnyi barimo rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Amadou Kada Moussa ndetse na mwene wa bo witwa Soulei Sanda ukina inyuma ya ba rutahizamu.
Hari kandi Abdouramane Alioum ndetse na Aboubacar Moussa na bo bakomoka muri Cameroun.
Ni abakinnyi bigoranye kuba wabona amakipe agiye banyuramo ndetse n’amafoto ya bo, ndetse n’amakuru aturuka i Shyorongi avuga ko n’urwego rwa bo ruri hasi.
Urutonde APR FC yahagurukanye
Abanyezamu: Pavelh Ndzila, Ishimwe Pierre, Mutabaruka Alexandre
Ba Myugariro: Ndayishimiye Dieudonne, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ishimwe Christian, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Salomon Banga Bindjeme
Abakina Hagati: Nshimirimana Ismail Pitchou, Niyibizi Ramadhan, Kwitonda Alain Bacca, Ruboneka Bosco, Sharaf Eldin Shiboub, Mugisha Gilbert, Apam Asongue na Kategeya Elie
Ba Rutahizamu: Victor Mbaoma, Mbonyumwami Taiba, Aboubacar Moussa, Soulei Sanda, Abdouramane Alioum na Amadou Kada Moussa
Ibitekerezo
NSHIMIYIMANA JEAND AMOUR
Ku wa 11-09-2024Andika Igitekerezo Hano0
IGITEKEREZOCYANGE APR HORAKWISONGA
APR NYAMUKANDAGIRA
APR ABAKUNZIBAWENANGETUKURINYUMA
APR OYE OYE OYEEE!!!
NSHIMIYIMANA JEAND AMOUR
Ku wa 11-09-2024Andika Igitekerezo Hano0
IGITEKEREZOCYANGE APR HORAKWISONGA
APR NYAMUKANDAGIRA
APR ABAKUNZIBAWENANGETUKURINYUMA
APR OYE OYE OYEEE!!!
NSHIMIYIMANA JEAND AMOUR
Ku wa 11-09-2024Andika Igitekerezo Hano
Kevin
Ku wa 29-12-2023Nonex niba urwego rwabo rurihasi muri kubashyirira mwiki? Ndumva mwarigusha ka abandi.