Urwibutso rwa Emery Bayisenge kuri APR FC, ibyavuzwe byo kwerekeza muri Rayon Sports
Myugariro wa AS Kigali n’Amavubi, Emery Bayisenge avuga ko imyaka yakiniye APR FC ikintu ayibukaho cyane ari umwuka wabaga uyirimo ubwo amarushanwa yabaga atangiye kuko ubuyobozi bwahoraga bubitsa ko bagomba kwegukana igikombe.
Emery Bayisenge yakiniye APR FC kuva 2012 avuye mu Isonga FC kugeza 2016 ubwo yari yerekeje muri Maroc mu ikipe ya Kenitra.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Emery Bayisenge avuga ko umukinnyi wakiniye APR FC byamugora cyane kuyibagirwa cyane ko na we n’ubwo yayivuyemo yakomeje kuyikurikirana, uburyo ihora ishaka ibikombe n’icyo kintu ayibukiraho.
Ati“n’ubwo nayivuyemo igihe nakinaga hanze narayikurikiranaga cyane, ni ikipe nziza, ni ikipe ihora ihatanira gutwara ibikombe. Ikintu nyibukaho cyane ubwo nayikiniraga ni uko ari ikipe intumbero zayo ni ibikombe nta kindi, nicyo kintu twibutswaga umunsi ku munsi.”
Uyu musore ibyo kuba yaragiranye ibiganiro na Rayon Sports, yabihakanye avuga ko iyi kipe itigeze imwegera na rimwe.
Ati“Ibyo bya Rayon Sports nanjye nabyumvise gutyo ariko ukuri muri kiriya gihe ntabwo nigeze nganira na Rayon Sports.”
Impamvu yahisemo gukinira na AS Kigali ngo ni uko ari yo yamwegereye ikamwereka umushinga agasanga barahuje.
Yagize ati“AS Kigali yaranyegereye cyane inyereka umushinga wayo mu by’ukuri ntabwo twigeze tunanizanya, turicarana turumvikana niyo mpamvu ndi muri AS Kigali.”
Emery Bayisenge akaba afite gahunda yo gusubira gukina hanze y’u Rwanda ndetse ari nayo mpamvu yasinyiye umwaka umwe AS Kigali.
Ibitekerezo