Uwagumiwe n’amenyo ahagamwa n’amazi! Muri Kiyovu Sports byadogereye, nta mahitamo ifite
Imibare yajemo ibihekane muri Kiyovu Sports nyuma y’uko imenye ko abakinnyi mpuzamahanga yaguze batemerewe kuyikinira kugeza muri Kamena 2024.
Iyi kipe kubera ibirego yari yararezwe n’abakinnyi muri FIFA kubera kubirukana binyuranyije n’amategeko, iyi Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi mu bihe bitandukanye yabandikiye ibamenyesha ko batemerewe kwandikisha abakinnyi bashya.
Kiyovu Sports yakoze ibishoboka byose yishyura bamwe ndetse n’abandi bumvikana uko bazishyurwa.
Mu ntangiriro za Kanama 2024 ni bwo FIFA yabandikiye ibamenyesha ko ibihano yafatiwe byakuweho kubera kumvikana n’abakinnyi ifitiye amadeni.
Gusa benshi batunguwe no kutabona benshi mu bakinnyi baguzwe batarakinnye umukino ufungura shampiyona bakinnyemo bakanatsinda AS Kigali.
Byavuzwe ko ari ukubera ikibazo cy’abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda batinze gusabirwa ITC.
Gusa byamenyekanye ko aba bakinnyi batakinaga muri shampiyona y’u Rwanda nka Hamiss Cedric, Nsanzimfura Keddy, Sugira Ernest n’abandi batemerewe gukinira Kiyovu Sports kugeza muri Kamena 2025.
Amakuru avuga ko iyi baruwa ibakomorera yazanye na Email ya FIFA ibabwira ko nubwo ibihano byakuweho batemerewe kwandikisha abakinnyi bashya baturutse hanze y’u Rwanda mu gihe cy’umwaka.
Gusa bamwe muri Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports babwiye perezida w’iyi kipe ko habayeho kwibeshya ko FIFA itabakomorera igice, ni ko bahise binjira ku isoko.
Kugeza ubu abakinnyi bashya yaguze bakinaga imbere muri shampiyona y’u Rwanda kuko badakeneye ITC ni mu gihe abandi igiye kurwana no gushaka uburyo yabatiza cyangwa bakumvikana bagasesa amasezerano.
Ibitekerezo