Siporo

Uwahoze ari perezida wa Kiyovu Sports yitabye Imana

Uwahoze ari perezida wa Kiyovu Sports yitabye Imana

Bushayija Leonard, wahoze ayobora ikipe ya Kiyovu Sports yitabye Imana ku munsi w’ejo azize indwara.

Urupfu rwe rukaba rwamenyekanye ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020, gusa indwara yamwishe ntiratangazwa ariko akaba yari amaze iminsi arwaye impyiko.

Kiyovu ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, ikaba yababajwe n’urupfu rw’uyu musaza wayoboye Kiyovu Sports, ndetse bihanganisha umuryango we.

Bushayija Leonard yayoboye Kiyovu Sports kuva 1995-1998 ari visi perezida, 1998-2002 yari perezida wa Kiyovu Sports. Muri 2019 yaje gutorerwa kuyobora Komisiyo yo kuyobora Kiyovu Sports aho yaje gusimbirwa na komite ya Mvuyekure Francois bagiye gusinya amasezerano na Azam.

Bushayija Leonard akaba yari muri komisiyo yateguye amatora ya Kiyovu Sports yabaye ku wa 27 Nzeri 2020, aho yari ashinzwe kubarura amajwi

Bushayija Leonard yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top