Siporo

Uwahoze ari SG wa Mukura VS arafunze akekwaho kumena imodoka y’umunyamakuru w’imikino Clarisse akamwiba amafaranga

Uwahoze ari SG wa Mukura VS arafunze akekwaho kumena imodoka y’umunyamakuru w’imikino Clarisse akamwiba amafaranga

Uwahoze ari umunyamabanga wa Mukura VS, akaba ari perezida Ijabo Ryawe Rwanda(ihuriro ry’amarerero ya ruhago), Sheikh Habimana Hamdan ari mu maboko y’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda ‘RIB’, akaba akekwaho kwinjira mu modoka y’umunyamakuru w’imikino wa B&B FM, Uwimana Clarisse akamwiba amafaranga.

Uyu mugabo akaba yaratawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize ubu bujura bukimara kuba, aho RIB yamukuye iwe i Huye aho atuye mu gihe ubujura bwabereye mu Mujyi wa Kigali.

Ibi byatangajwe mu kiganiro Sports Plateau cyo kuri B&B FM Umwezi cyo kuri uyu wa Gatatu, aho Jean Luc Imfurayacu na bagenzi be bavuze uko byagenze kugira ngo uyu mukobwa yibwe.

Jean Luc yagize ati“Mu mpera z’icyumweru gishize umuntu yaradusuye hano aratwiba, tutamutumiye, ku wa Mbere turavuga ngo ntabwo turi buze kubivuga kuko bikiri mu iperereza tutica iperereza, batwibye ku wa Gatanu. Hari ibintu ubona n’amaso yawe ukumirwa.”

“Twarabibonye turumirwa twifata ku myanya ndangakumiro. Na n’ubu njyewe ntabwo ndayirekura, kuko ni ibintu biteye ubwoba kubona umuntu ufite izina nk’iry’uriya mugabo, ashobora gucurisha urufunguzo rw’imodoka, sinzi ahantu yarukuye kuko umuntu yibye ni mugenzi wacu Clarisse[Uwimana).”

Yavuze ko yaje bari mu kiganiro kuko yari yizeye ko nta munyamakuru waho bari buhahurire.

Ati“Yafunguye imodoka turi mu kiganiro mu ma saa sita hafi saa saba hano twe turimo turasesengura ibyavuye Limbe na Douala, twashyushye aha ng’aha kumbe hasi ibintu byakomeye. Ikiganiro kiraba kirarangira, mu kuza kwiba yari yambaye wenda na ecouteur yumva ko turi mu kiganiro, ku bw’amahirwe ye nta munyamakuru wa B&B FM bahuriye muri parikingi.”

Yakomeje avuga ko ikiganiro kirangiye Uwimana Clarisse yabwiye bagenzi be bakorana ko ari we uribwishyure ibyo kurya bya saa sita, babitumaho biraza mu gihe agiye mu modoka gushaka amafaranga yo kwishyura asanga isakoshi ye nta kintu kirimo.

Jean Luc yakomeje agira ati“Clarisse yaravuze ngo ndabizi neza ko amafaranga nayazanye ndetse nagombaga no kugenda nkayavunjisha(…) yari amafaranga menshi ntabwo twayavuga. Ino nzu dukoreramo ni inyubako nshya iriho camera, ku bw’amahirwe ahantu yari yaparitse imodoka hari hafi na camera.”

“ikintu kiri butungure abantu ni umuntu basanzwe bazi. Clarisse ajya kureba amafaranga ngo yishyure arayabura, ibiryo byari hariya biteretse ndabyibuka, aba mbere chocolate bariye ntibazi ikirimo kujya mbere hariya hasi.”

Ngo aya mafaranga amaze kuyabura yahise atumaho ababwira ko baba bitonze kuko amafaranga asanze bamwibye, ariko bamubwira ko bitewe n’aho imodoka ye yayiparitse bashobora kubona umuntu wamwibye kuko hegeranye na camera.

Akomeza avuga ko na bashinzwe umutekano kuri iyo nyubako bamubonye ndetse bakanavuga ko atari uwo kuri B&B ariko bagaterwa urujijo n’uburyo yafunguye imodoka kuko atakoresheje urufunguzo rusanzwe yakoresheje ‘Electronical key’, bagakeka ko Clarisse ari we warumuhaye cyane ko imodoka ye bayizi.

Ati“Nta kintu kibi nko kujya kwiba mu banyamakuru. Sidick aribyabuka twamaze nk’isaha n’igice tureba, twaturutse saa tanu tureba tugeza mu masaa sita n’indi minota. Turicara turategereza bigeze saa sita n’iminota 22 umugabo aba aciyeho.”

Ngo yanyuzeho ajya muri dry cleaner asohokamo ajya muri Super Market aho yamaze iminota nk’icumi agasohokamo afite envelope.

Ati“yasohotse afite envelope ya kacye ahita yinjira mu modoka, ba bantu bashinzwe umutekano bati ni uriya ni uriya. Sidi twasanze ari inde?” Nsengiyumva Sidick yahise avuga ati“bakibivuga njyewe sinzi ikintu cyahise kinzamo numva ndikanze, ndavuga nti uyu muntu si Sheikh Hamdhan? Jean Luc na we numva aravuze ngo ariko uyu ni Sheikh Hamdhan wabaye muri Mukura, akaba perezida wa Ijabo.”

Jean Luc yakomeje agira ati“icyo gihe byari mu bitugu, yinjiye mu modoka twe turikanga ariko abo bana b’abakobwa baravuga ngo ni uyu ni uyu, basubije inyuma noheno tumubona aza, twaguye igihumure hano hasi.”

Yamaze mu modoka amasegonda 48, maze umukobwa ukora isuku kuri iyo nyubako ahamagara ushinzwe umutekano amubwira ko abonye umuntu winjiye muri iyo modoka kandi adakora kuri B&B amusaba ko yajya kureba uwo ari we, amwegereye undi ahita agenda.

Icyo gihe nibwo bahise batanga ikirego muri RIB nayo itangira kumushakisha iramufata aho yari iwe i Huye, ubu akaba ari mu maboko ya RIB.

Umuyobozi wa B&B FM, Bagirishya Jean de Dieu yavuze ko ubu atari ubujura bwari bugamije amafaranga gusa hari ikindi.

Ati"Ntabwo abantu baba abana kugeza mu 2021 ukibatwara nk’abana, gukurikira ngo urashaka telefoni n’imashini z’abantu, ababiri inyuma inama nabagira mubivemo. Mukore akazi kanyu n’undi akore ake.”

Sheikh Hamdan Habimana akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe arimo gukorerwa idosiye.

Sheikh Hamdan Habimana ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ubujura
Uwimana Clarisse yibwe amafaranga menshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 17-02-2021

    Uyu mudada y itonde ataza kwivamwo, ikigaragara baraziranye. Rero bitonde batamena umuceli hasi

  • Abu
    Ku wa 17-02-2021

    Izina rye mwaryanditse nabi mu ntangiriro y’inkuru mwanditse hadan

IZASOMWE CYANE

To Top