Siporo

Uwahoze ari umugore wa Katawuti yavuze impamvu inshuti ze 90% ari abagabo

Uwahoze ari umugore wa Katawuti yavuze impamvu inshuti ze 90% ari abagabo

Umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, Irene Pancras Uwoya wamamaye nka Oprah wahoze ari umugore wa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, yavuze ko impamvu inshuti ze nyinshi ari abagabo kubera igihe cyose abakenereye ababona.

Uyu mugore ufite izina rikomeye muri Tanzania, akunda kugaragara yasohokanye n’abagabo cyane kuruta uko yaba ari kumwe n’inshuti ze z’abagore byanatumye benshi bavuga ko nta nshuti z’abagore agira.

Ni nyuma y’uko binavuzwe ko yakoresheje amashilingi miliyoni 20 arya ubuzima n’inshuti ze z’abagabo muri Moshi, Kilimanjaro na Arusha.

Abajijwe kuri ibi bivugwa ko inshuti ze nyinshi ari abagabo, yavuze ko icyo ugezeho mu buzima bagufasha ariko abagore hari igihe baba baguseka.

Ati “abantu baribaza ngo simfite inshuti z’abagore? Ukuri 90% inshuti zanjye ni abagabo kubera ko bavugisha ukuri, iyo wagize ikibazo babana na we, watera imbere bakagushyigikira bakagufasha kwishimira intera wateye ariko abagore bagusekera mu maso, mu mutima bifuza ngo upfe, simvuze ko ntabakunda ariko ntiduhure cyane.”

Uyu mugore ufitanye umwana wa Katauti ubu arabarizwa Moshi aho yagiye kurangiriza ukwezi kwa Mutarama 2022 n’inshuti ze.

Oprah yemeje ko inshuti ze nyinshi ari abagabo
Ni umugore ufite ifaranga kandi akariryoshyamo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Anaa
    Ku wa 2-02-2022

    Wabuze kwandika inkuru yejo bundi ubwo yashyiraga amafoyo kuri instagrsm ye yashyiriye nyina wa Katawuti umwuzukuru we akamubwira ko amukunda,abantu barabimushimiye cyanee!!!

  • Anaa
    Ku wa 2-02-2022

    Wabuze kwandika inkuru yejo bundi ubwo yashyiraga amafoyo kuri instagrsm ye yashyiriye nyina wa Katawuti umwuzukuru we akamubwira ko amukunda,abantu barabimushimiye cyanee!!!

IZASOMWE CYANE

To Top