Siporo

Uwakoze icyaha ni uwafatanywe igihanga – Mashami Vincent avuga kuri Rwatubyaye na Kimenyi Yves

Uwakoze icyaha ni uwafatanywe igihanga – Mashami Vincent avuga kuri Rwatubyaye na Kimenyi Yves

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent avuga ko abakinnyi 2 bivugwa ko binjije umukobwa mu mwiherero w’ikipe y’ikipe y’igihugu bakanamurwanira kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe gihari kibibashinja bityo ko ari ibihuha.

Mu minsi ishize mu itangazamakuru hakwirakwiye inkuru y’uko ubwo Amavubi yari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu umwaka ushize muri La Palisse i Nyamata, Rwatubyaye Abdul na Kimenyi Yves baje kurwana bapfa ko umwe yazanye umukunzi w’undi mu mwiherero, bisa nko kumuca inyuma.

Ubwo ku munsi w’ejo Mashami Vincent yahamagaraga ikipe y’igihugu yitegura umukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, aya mazina yaje ku rutonde rw’abakinnyi 37 bagomba kwitegura uyumukino.

Byatumye itangazamakuru rimubaza niba koko aba bakinnyi baba barakoze icyo gikorwa bakaba bongeye guhamagarwa mu gihe bakabaye bahanwa.

Umutoza yavuze ko ibyo ari ibihuha kuko mu bushakashatsi bakoze nta kimenyetso na kimwe bigeze babona kigaragaza ko icyo gikorwa cyabayeho, kandi ngo umuntu ahamwa n’icyaha iyo yafatwanywe igihanga cyangwa urukiko rwabimwemeje.

Yagize ati“Buriya nyir’icyaha ni uwafatanywe igihanga. Kandi umuntu ahamwa n’icyaha iyo yagihamijwe, ngira ngo rero uyu munsi ntabwo nabashinja ayo makosa kuko nta muntu wayabahamije, twagerageje ibishoboka byose n’inzego za FERWAFA na MINISPORTS na hoteli n’abo ku mutekano wa hoteli kugira ngo dushake ibimenyetso simusiga ariko uyu munsi nta kintu na kimwe nakubwira gishobora kuba gishinja abakinnyi ko ibyo bavugwaho babikoze.”

Yakomeje avuga ko n’abatangaje iyo nkuru batigeze bagaragaza ko ibyo bintu koko ko babikoze bityo kugeza uyu munsi bifatwa nk’ibihuha.

Ati“Nababivuze ntabwo bigeze bagaragaza ko koko babikoze ubwo rero ngira ngo nta kindi nabivugaho uretse kubifata nk’aho ari ibihuha cyangwa byari ugusebanya gusa, cyangwa imigambi y’abantu runaka utamenya impamvu yabyo. Ntabwo twabashyira mu makosa kuko nta kimenyetso na kimwe cyigeze kibahamya ayo makosa, niyo mpamvu mwongeye kubabona mu rutonde.”

Yavuze kandi ko mu ikipe y’igihugu batazemera ko hari umukinnyi witwara nabi, uzafatatwa azabihanirwa by’intangarugero kuko azaba yangiza isura y’igihugu, abakinnyi bagenzi be by’umwihariko ikipe y’igihugu.

Rwatubyaye na Kimenyi bavuzweho igikorwa kitari cyiza
Mashami avuga ko aba bakinnyi nta kintu na kimwe kibahama
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Semayira
    Ku wa 10-10-2020

    Harya Kimenyi si wawundi udasiramuye usigaye agaragara ari kumwe na Muyango? Ni Muyango se Rwatubyaye yari yinjihe muri hotel cyangwa Kimenyi yari yazanye incuti ya Rwatubyaye? Mujye muduha amakuru yuzuye

  • Davide
    Ku wa 8-10-2020

    Ngewe mbona amavubi atakangombye kuba abayobozi bibabarayitee pe gusa

  • Davide
    Ku wa 8-10-2020

    Ngewe mbona amavubi atakangombye kuba abayobozi bibabarayitee pe gusa

IZASOMWE CYANE

To Top