Siporo

Uwari umukunzi wa Rwatubyaye asigaye agendera mu kagare, mu gahinda yakomoje ku iherezo ry’urukundo rwa bo

Uwari umukunzi wa Rwatubyaye asigaye agendera mu kagare, mu gahinda yakomoje ku iherezo ry’urukundo rwa bo

Uwahoze ari umukunzi wa Rwatubyaye ndetse wanemezaga ko basezeranye imbere y’Imana, Hamida yahishuye ko ari kunyura mu bihe bigoye by’uburwayi, aca amaranga ko uyu myugariro yaba yaramusize ari mu gihe yari amukeneye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba na kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yahamirije ikinyamakuru ISIMBI ko yatandukanye n’uwari umukunzi we, Hamida usanzwe uba muri Indonesia.

Rwatubyaye Abdul akaba yaranakuyeho urujijo ku byo uyu mugore yari yaratangaje ko basezeranye imbere y’Imana (imbere y’idini ya Islam), avuga ko nta byigeze biba.

Icyo gihe yagize ati “Ikintu navuga ni ugukuraho ibihuha byagiye bivugwa, ashobora kuba wenda yarabivuze ashaka kuvuga ko wenda nafashwe, ko nta wundi muntu ugomba kuba yanyegera cyangwa se yamvugisha cyangwa se twakundana ariko ntabwo gushakana cyangwa se gukora imihango ya Kisilamu, ntabyigeze bibaho.”

Yakomeje avuga ko icyabaye ari ugukundana ndetse no gutegura ubwo bukwe ariko ubu bukaba ntabwo kuko bamaze no gutandukana.

Ati “Icyabaye ni ugukundana bisanzwe. Ikintu cyabaye ni ugutegura icyo gikorwa (ubukwe), byabaye igihe gishize ariko ubu nta bukwe buri gutegurwa, n’urukundo nta rugihari rwararangiye.”

Hamida abinyujije ahajya ubutumwa mu gihe cy’amasaha 24 kuri Instagram, yavuze ko abantu bamaze iminsi bamubaza iby’urukundo rwe, gusa ngo amaze iminsi arwaye aho ubu asigaye angendera mu kagare.

Ati “abantu bakomeza kumbaza iby’urukundo rwanjye, ubuzima bwanjye bwari mu kirere cyangwa icyo twita amarembo y’ijuru, natakaje amaraso, amaguru yanjye ntabasha kugenda ubu ndi mu kagare njya kwa muganaga nanavayo, ndimo ndwana na Leukemia (ubwoko bwa kanseri y’amaraso) ya Infenction y’ibihaha.”

Aha ni ho yakomereje asa nuca amaranga ko Rwatubyaye yari yaramurambiwe kubera ibishashagirana amusiga mu gihe yari amukeneye ariko ashimira umuvandimwe we wakomeje kumurwaza akaba arimo korohererwa.

Ati “ntabwo byari byaroshye, uwo ari we wese yakurambirwa kubera ibishashagirana ariko mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘ugusize ahazamuka mukomeze’ ariko ndashima Imana ndimo ndabona ubufasha bw’umuvandimwe wanjye (sister) kandi ngiye kurwana na byo byose.”

Rwatubyaye Abdul muri 2019 nibwo yatangiye kuvugwa mu rukundo na Hamida, umunyarwandakazi usanzwe wibera muri Indonesia, muri 2020 urukundo rwabo rwaje gukomera noneho batangira no kujya barwerekanira ku mbuga nkoranyambaga.

Ubutumwa bwa Hamida avuga ko ubu asigaye ari mu kagare kubera uburwayi
Hamida yavuze ko Rwatubyaye yamusize igihe yari amukeneye
Rwatubyaye yari amaze iminsi atangaje ko batandukanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Eric
    Ku wa 25-10-2022

    Ihangane bibaho gukunda ugahemukirwa ariko humura imana iyonkuru hari yaba yarafunguye inzira zimigisha yawe gusa kwihangana bitera kunesha

  • Eric
    Ku wa 25-10-2022

    Ihangane bibaho gukunda ugahemukirwa ariko humura imana iyonkuru hari yaba yarafunguye inzira zimigisha yawe gusa kwihangana bitera kunesha

  • Moise
    Ku wa 24-10-2022

    Ihangane

  • Hhh
    Ku wa 24-10-2022

    Nawe knd ubwo hari abasore yakatiye kubera rwatubyaye ari umustar. Iyisi ni no balance erega,ntitukirirwe dusakuza.

  • Samira
    Ku wa 23-10-2022

    None se Hamida arwariye mu Rwanda? Nabona number ye?

  • Prote
    Ku wa 22-10-2022
  • Prote
    Ku wa 22-10-2022

IZASOMWE CYANE

To Top