Siporo

Uwari umunyezamu wa Rayon Sports yerekeje muri AS Kigali

Uwari umunyezamu wa Rayon Sports yerekeje muri AS Kigali

Hakizimana Adolphe yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Rayon Sports.

Uyu munyezamu w’imyaka 20, ntabwo yorohewe n’umwaka we wa nyuma muri Rayon Sports aho yabuze umwanya ubanza mu kibuga ari na yo mpamvu atongereye amasezerano aho Simon Tamale yamutwaye umwanya.

Yari yarasinye amasezerano y’imyaka 4 muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yarangiye tariki ya 9 Ukuboza 2023.

Hakizimana Adolphe yaje muri iyi kipe ku myaka 16 akaba yari avuye mu irerero ry’Isonga aho yaguzwe n’uwari perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate.

Nyuma y’imyaka 4, Hakizimana Adolphe akaba asanze ari cyo gihe cyiza cyo gusohoka muri Rayon Sports akajya gushakira ahandi.

Yamaze gusinyira AS Kigali aho agiye gusimbura Kimenyi Yves wagize ikibazo cy’imvune ikomeye mu gice kibanza cya shampiyona ya 2023-24 bikaba ngombwa ko abagwa.

Hakizimana Adolphe yerekeje muri AS Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top