Siporo

Azam yatsinze Rayon! Uwayezu Jean Fidele mu kamwenyu, Robertinho mu mikenyero, Haruna yakirwa nk’umwami - Rayon Day 2024 (AMAFOTO)

Azam yatsinze Rayon! Uwayezu Jean Fidele mu kamwenyu, Robertinho mu mikenyero, Haruna yakirwa nk’umwami -  Rayon Day 2024 (AMAFOTO)

Uyu munsi wari Umunsi w’Igikundiro aho Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25 aho abahanzi nka Bushali na Platini basusurukije abitabiriye ibi birori.

Ni ibirori ngaruka mwaka, iby’uyu mwaka bikaba byabaye uyu munsi tariki ya 3 Kanama 2024 aho byabareye kuri Kigali Pelé Stadium.

Byabanjirijwe n’urugendo rwari ruyobowe na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele rwahereye ku Ishuri ry’Intwali i Nyamirambo rugera kuri Kigali Pelé Stadium.

Habaye ibikorwa bitandukanye birimo akarasisi k’abafana, kwerekana abafatanyabikorwa bazakorana n’iyi kipe n’ibindi.

Ibirori byabimburiwe no kwerekana abagize ikipe ya Rayon Sports y’abagore aho perezida w’iyi kipe Uwayezu Jean Fidele ubwo yari aje kwifotozanya na yo yishimiwe bikomeye cyane n’abafana b’iyi kipe.

Abagize ikipe ya Rayon Sports y’abagore

1. KARAMBU Monica
2. NDAKIMANA Angeline
3. UWIMANA Francine
4. UWASE Andersene
5. UWIMBABAZI Immaculée
6. KEZA Angélique
7. MUKESHIMANA Jeannette
8. MUKANTAGANIRA Joselyne
9. ABIMANA Djamilla
10. AQUILA GASPARI FRANSI
11. MARY ARONE SIYAME
12. UMUHOZA Angélique
13. GIKUNDIRO Scolastique
14. NYIRARUKUNDO UWITONZE
15. KAYITESI Alodie
16. REHEMA RAMADHANI MOHAMED
17. MUKESHIMANA Dorothée
18. UKWINKUNDA Jeannette
19. NIYONSHUTI Emelance
20. Mary Chavinda GIBI
21. MUKANDAYISENGA Jeannine
22. KALIMBA Alice (c)

Abatoza:

Umutoza Mukuru: RWAKA Claude
Umutoza Wungirije: RUDASINGWA Fleury Iquel
Umutoza w’Abanyezamu: HABINSHUTI Fidèle
Team Manager: DUSHIMIMANA Djamila
Ushinzwe ibikoresho: MUHAYIMANA Jacqueline
Umuganga: NKURIYINGOMA Eulade
Ushinzwe kunanira imitsi: IZABAYO Aline
Ushinzwe umutekano: MUREGO Philemon

Hahise hakurikiraho kwerekana abakinnyi b’ikipe ya Azam FC izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25 mu gikorwa yise ’Azamka’.

Umuyobozi wa Azam FC akaaba yaboneyeho no kugenera impano Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aho bahaye perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele Jersey yanditseho izina rye bamusaba kuzayigeza kiri Perezida Kagame.

Abari muri Stade ntabwo bishwe n’irungu kuko abahanzi nka Bushali mu ndirimbo ku Gasima n’izindi ndetse na Platini basusurukije abitabiriye ibi birori.

Abakinnyi ba Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25

1. Habanje kwakirwa abakinnyi batandatu bashya bazamuwe mu ikipe ya mbere ya Rayon Sports.

2. Adama Bagayogo, Umunya-Mali w’imyaka 20 na we wazamuwe mu ikipe ya mbere. Afite amasezerano y’imyaka itatu ndetse bivugwa ko ahembwa ibihumbi 300$. Yigaragaje mu mikino ya gicuti, atsinda ibitego bibiri.

3. Ndikuriyo Patient, Umunyezamu mushya w’Umurundi wavuye mu Amagaju FC.

4. Serumogo Ali, myugariro w’iburyo ugiye gukina umwaka wa kabiri nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports.

5. Khadime Ndiaye, Umunyezamu w’Umunya-Senegal ugiye gukina umwaka wa kabiri muri Gikundiro yagezemo muri Mutarama.

6. Iradukunda Pascal, Petit Messi cyangwa Petit Skol nk’uko bamwe, umukinnyi muto wifashishwa n’ikipe ya mbere ariko akaba ari Kapiteni w’Abatarengeje imyaka 20 ba Gikundiro.

7. Bugingo Hakim, myugariro w’ibumoso ugiye gukina umwaka wa kabiri nyuma yo kuva muri Gasogi United.

8. Nsabimana Aimable, myugariro wo hagati ugiye gukina umwaka wa kabiri (wongereye amasezerano). Yavuye muri Kiyovu Sports ndetse yakiniye APR FC na Marines FC.

9. Nshimiyimana Richard, Umurundi ukina hagati waguzwe muri Muhazi United.

10. Ishimwe Ganijuru Elie, myugariro w’ibumoso uheruka kongera amasezerano nyuma y’imyaka ibiri muri Gikundiro yagezemo avuye muri Bugesera FC.

11. Fall Ngagne, rutahizamu w’Umunya-Senegal wavuye muri K Viagem P?íbram yo muri Repubulika ya Tchèque.

12. Charles Bbaale, rutahizamu w’Umunya-Uganda uri gukina umwaka wa kabiri nyuma yo kuva iwabo.

13. Kanamugire Roger, umukinnyi wo hagati

14. Ishimwe Fiston, bamwe bamwita Messi, ni umukinnyi mushya wavuye muri AS Kigali yatijwemo na APR FC yamukuye muri Marines FC.

15. Youssou Diagne,Myugariro w’Umunya-Senegal wakinaga muri Ittihad Zemmouri de Khémiss yo muri Maroc.

16. Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’, myugariro wo hagati wari Kapiteni wa Gorilla FC.

17. Rukundo Abdul Rahman, umukinnyi wo hagati usatira izamu wavuye mu Amagaju FC.

18. Iraguha Hadji, umukinnyi wo ku ruhande rw’ibumoso ukina asatira izamu. Ari gukina umwaka wa kabiri muri Gikundiro.

19. Mugisha Francois Master, yaragiye aragaruka ariko yari mu ikipe yageze muri 1/4 cya CAF Confederation Cup mu 2018.

20. Omar Gning, myugariro wo hagati ukomoka muri Senegal.

21. Prinsse Elenga-Kanga, rutahizamu uca ku mpande wavuye muri AS Vita Club. Akomoka muri Congo Brazzaville.

22. Niyonzima Olivier ’Seif’, umukinnyi wo hagati wagarutse muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports. Yari mu ikipe yatwaye Shampiyona ya 2019 ndetse mu 2018 yari ahari.

23. Aruna Moussa Madjaliwa, Umurundi ukina hagati mu kibuga. Amaze umwaka umwe muri Rayon Sports nubwo atayihaye ibyo yifuzaga ndetse impande zombi zashakaga gatanya mu minsi mike ishize.

24. Omborenga Fitina, myugariro w’iburyo wishimiwe cyane nyuma yo kuva muri APR FC yamurekuye. Ni umwe mu bakinnyi bafite uburambe kuko akinira Ikipe y’Igihugu kuva mu 2013 ndetse ubu ni we ubanzamo ku mwanya we.

25. Haruna Niyonzima wakiniraga Al Ta’awon yo muri Libya, yagarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 17 ayivuyemo.

26. Muhire Kevin, umwana w’ikipe. Kapiteni. Yongereye amasezerano y’umwaka mu gihe yashoboraga gusinya ibiri iyo abafana buzuza miliyoni 40 Frw. Na we ari mu bageranye na Rayon Sports muri 1/4 cya CAF Confederation Cup mu 2018.

Abatoza

1. Umutoza w’Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ w’imyaka 64, yinjiye mu kibuga yakenyeye bya Kinyarwanda ndetse afite inkoni ’nk’Umusaza’ rwose.

2. Umutoza Wongerera Ingufu abakinnyi: Umunya-Afurika y’Epfo Ayabonga Lebitsa yakiriwe bwa kabiri.

3. Ushinzwe Ibikoresho: Nizeyimana Shaffy

4. Ushinzwe Umutekano: Mugisha Jean de Dieu

Kwerekana abakinnyi byahise bikurikirwa n’umukino wa gicuti wahuje Azam FC na Rayon Sports, warangiye Azam FC itsinze 1-0.

Abafana bari bakubise buzuye
Azam FC yageneye impano Perezida Kagame
Bushali yashimishije abari muri Stade
Platini yatanze ibyishimo bisesuye
Uwayezu Jean Fidele yaserutse mu byishimo byinshi
Haruna Niyonzima yazanywe nk'umwami
Ni uku Muhire Kevin yaje
Muhire Kevin yatangajwe nka kapiteni wa Rayon Sports
Robertinho mu mukenyero
Rayon Sports ya 2024-25
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top