Siporo

Uwayezu Jean Fidele yasigiye Rayon Sports umwenda wa miliyoni 400 Frw

Uwayezu Jean Fidele yasigiye Rayon Sports umwenda wa miliyoni 400 Frw

Perezida wa Rayon Sports yeguye asigiye iyi kipe miliyoni 400 Frw z’umwenda yari abereyemo abantu batandukanye.

Uwayezu Jean Fidele wari umaze imyaka 4 ayiyobora, yeguye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ku mpamvu z’uburwayi.

Muri Gicurasi uyu mwaka yari yavuze ko ubwo ubwo yajyga ku buyobozi bw’iyi kipe yayisanganye umwenda wa miliyoni 827 Frw, akaba yari amaze kwishyuramo 1/2.

Icyo gihe yagize ati "Twaraje dusanga dufite amadeni 827, ubwo buzima urumva ni ikibazo, turimo turagenda turwana no kwishyura abantu, abakinnyi, amahoteli ibyo ni ikibazo bisaba kubanza kubaka.”

"Ayo mafaranga birumvikana ko yari menshi kandi ikindi mwibuke ko imyaka ibiri ya mbere ya komite tuyoboye yari Covid, ntacyakozwe byari ibibazo, ubu rero nubwo ntafite imibare neza ariko byagiye bigabanuka tugenda tuyishyura, ikindi gikomeye ni uguha umurongo w’uko muzayishyura, niba ari amasezerano mugirana y’uko muzishyura cyangwa mukaganira n’abo mufitiye amadeni, icyo ni ikintu gikomeye mbere kitabagaho ariko ndakeka ko hafi ½ cyagiye cyishyurwa, ibindi tubiha umurungo.”

Nyuma y’uko atangaje ibi ntabwo bizwi niba hari abandi baje kongera kwishyurwa gusa byamenyekanye ko we ku ngoma ye hari na we na ryo asize.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aya yari asigaye kwishyurwa hiyongeraho umushahara imishahara y’abakinnyi, amafaranga yaguzwe bamwe mu bakinnyi batarabona (muri uyu mwaka w’imikino), umwenda wa miliyoni 50 Frw iyi kipe imufitiye kuko ari ho yakoreraga umwiherero.

Bivugwa ko Rayon Sports iheruka guhemba mu kwezi kwa 5 aho abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bose ku kwezi bahembwa miliyoni zirengaho 50 Frw (gusa abakinnyi bose si ko bafite amasezerano y’amezi 12 hari n’abasinya umwaka w’imikino).

Ikindi kandi ni uko hari abasinyiwe sheki zigomba kuba zishyuwe bitarenze uku kwezi kwa 9, iyo uteranyije ayo mafaranga agera kuri miliyoni 64.

Uwayezu Jean Fidele yasigiye Rayon Sports umwenda wa miliyoni 400 Frw
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top