Siporo

Visi Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu yasezeranye imbere y’amategeko

Visi Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu yasezeranye imbere y’amategeko

Visi Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu mu mukino wa Basketball, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne [Gaston] yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Uwase Liliane [Bebe].

Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 26 Ukwakira 2023 ubera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura.

Nyuma yo kwemeranya kubana akaramata, biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izaba tariki ya 4 Ugushyingo 2023.

Basezeranye nyuma y’uko tariki ya 20 Kanama 2023 mu birori byabereye muri Treasures of Ikoro mu Mujyi wa Kigali yasabye Ruzindana Liliane ko yazamubera umugore undi arabyemera maze amuha urutoki rwa mukubita rukoko rw’ukuboko kw’ibumoso bamwambika impeta.

Gaston usanzwe ukinira Patriots BBC, aheruka kubwira ISIMBI ko icyatumye amuhitamo mu bandi bakobwa ngo azamubere mama w’abana be ari uko bahuje ibintu byinshi.

Ati “impamvu namuhisemo ni imico ye. Ni umukobwa nasanze njye na we hari ibintu byinshi duhuje, niyo mpamvu nahisemo ko yazambera mama w’abana banjye.”

Ndizeye Dieudonne Gaston na Uwase Liliane bagiye gukora ubukwe nyuma y’umwaka urenga bari mu buryohe bw’urukundo.

Gaston yasezeranye na Bebe imbere y'amategeko
Ubwo bari bategereje gusezerana gusezerana imbere y'amategeko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top