Nyuma y’iminsi mike agizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports, Mohamed Wade biravugwa ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwaba bwafashe umwanzuro wo kumusezerera.
Wade wageze muri Rayon Sports nk’umutoza wungirije gutagirana na shampiyona ya 2023-24, guhera mu Kwakira 2023 yatozaga nk’umutoza mukuru w’agateganyo.
Uyu mutoza wari ufite amasezerano y’umutoza wungirije, yasoje igice kibanza cya shampiyona ari ku mwanya wa kane n’amanota 27, inyuma ya APR FC ya mbere yari ifite 33.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje gufata umwanzuro wo kumugira umutoza mukuru agatoza imikino ya shampiyona ya 2023-24 akayirangiza.
Gusa bisa n’aho bitagenze neza kuri uyu munya-Mauritania nyuma yo gutsindwa na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 16 ari na wo wafunguraga imikino yo kwishyura ya shampiyona.
Bivugwa ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwababajwe cyane no gutsindwa na Gasogi United 2-1 ndetse bubona ko Wade nakomezanya iyi kipe izava mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona vuba.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mutoza, hakaba harimo harebwa uburyo batandukana ntibigire ingaruka ku ikipe, ni mu gihe barimo no gutekereza ku musimbura we.
Ibitekerezo
rangirajeanpierre
Ku wa 13-01-2024Ntacyo president atakoze rwose ariko namenye ntamenya ibyakora cyangwa se abyica abizi yaba yitaga ku kazi ke ntahemukire uriya mubyeyi jf witanga agakora byose jyewe mugiriye

Ku wa 13-01-2024President ni mwiza ariko sinamenye patrick aramuvangira
rangirajeanpierre
Ku wa 13-01-2024President ni mwiza ariko sinamenye patrick aramuvangira
rangirajeanpierre
Ku wa 13-01-2024President ni mwiza ariko sinamenye patrick aramuvangira