Siporo

Warren Kamanzi wifuzwa na AS Roma yavuze ku kuba yakinira Amavubi

Warren Kamanzi wifuzwa na AS Roma yavuze ku kuba yakinira Amavubi

Myugariro wa Toulouse FC yo mu Bufaransa, Warren Kamanzi yavuze ko kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda biri mu bintu atakereza.

Warren Håkon Christofer Kamanzi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira ni umwe mu bakinnyi Amavubi ahanze amaso ko yakwemera gukinira u Rwanda.

Uyu myugariro w’imyaka 24 wavukiye Norway ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda, ategereje ko Norway yamutekerezaho kuba yayikinira itabikora akaba yabona kuza mu Rwanda.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Adresseavisen cyo muri Norway mu ntangiriro z’uku kwezi, Warren Kamanzi yavuze ko ategereje ko Norway yamugirira icyizere ariko n’u Rwanda akirutekerezaho.

Ati "ndacyafite amahirwe yo kuba nakwemera gukinira u Rwanda. Gusa Norway ni yo mahitamo ya mbere ibaye impamagaye."

Muri 2022 yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ariko yanga kwitabira ubutumire mu gihe yari afite icyizere ko Norway izamuhamagara ariko bisa n’aho icyizere cyaraje amasinde.

Uyu mukinnyi akaba ari ku rutonde rw’abakinnyi AS Roma yo mu Butaliyani yifuza kuba yakongera mu ikipe aho we na Marc Pubill ukinira Almeria muri Spain bagomba gukuramo umwe.

Warren Kamanzi yemeje ko gukinira Amavubi bishoboka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyomugabo faustin
    Ku wa 24-08-2024

    APR Muyitegekuko izaza imezenkogutonora uneke.

  • Daniel uyusenga
    Ku wa 1-08-2024

    Mujye mugera no hanze ya Kigali mu ntara mucyaro

  • Tuyizere charles
    Ku wa 31-07-2024

    APR muyitegekoko izajya imanuka nkakagoma zizabiryapee.

  • Tuyizere charles
    Ku wa 31-07-2024

    APR muyitegekoko izajya imanuka nkakagoma zizabiryapee.

  • Tuyizere charles
    Ku wa 31-07-2024

    APR muyitegekoko izajya imanuka nkakagoma zizabiryapee.

IZASOMWE CYANE

To Top