Siporo

Wema Sepetu wakanyujijeho na Diamond Platnumz yahishuye ko ubu aryohewe mu rukundo

Wema Sepetu wakanyujijeho na Diamond Platnumz yahishuye ko ubu aryohewe mu rukundo

Umukinnyikazi wa filime ukomeye muri Tanzania wanabaye nyampinga w’iki gihugu wa 2006, yahishuye ko amaze igihe ari mu rukundo n’umusore wamutwaye umutima nubwo yahisemo kumugira ibanga.

Uyu mukobwa wakanyujijeho mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz, nyuma y’uko batandukanye ntabwo yakunze kuvugwa cyane mu rukundo.

Wema Sepetu yavuze ko yahisemo kugira urukundo rwe ibanga imyaka yose itambutse kuko ari byo bimuha amahoro.

Ati “ndakeka hashize igihe kinini mpisemo kugira urukundo rwanjye ibanga. Hari umuntu uri mu buzima bwanjye ndetse ndi mu rukundo na we ariko sinshaka kumushyira hanze.”

Hari ibyavuzwe ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzi Whozu, gusa yabiteye utwatsi aho yavuze ko ari nk’umuvandimwe we.

Ati “Whozu ni nk’umuvandimwe kuri njye. Turi inshuti igihe kinini gishize. Namufashaga kukemura ibibazo biri mu rugo rwe. Numvise abanshinja guteretana na we, ariko sinzarekera kuba inshuti ye, ni umuntu mwiza, ni isnhuti nziza n’umuziki we ndawushyigikira.”

Wema Sepetu ni umwe mu bakobwa bazwi cyane mu myidagaduro muri Tanzania yaba muri filime no mu bindi, kimwe mu bintu azwiho ni uko ari umwe mu bakobwa bake babashije gukundana na Diamond bagatandukana batabyaranye.

Wema Sepetu yavuze ko amaze igihe ari mu rukundo kandi aryohewe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top