Siporo

Yaje nk’umunyezamu none asigaye ari rutahizamu wa Rayon Sports (AMAFOTO)

Yaje nk’umunyezamu none asigaye ari rutahizamu wa Rayon Sports (AMAFOTO)

Rayon Sports yasinyishije Monica Karambu ukomoka muri Kenya nk’umunyezamu ariko asigaye anayifasha mu bijyanye n’ubusatirizi.

Muri Nyakanga 2024 ni bwo uyu munyezamu wakiniraga Equity Queens y’iwabo muri Kenya yasinyiye Rayon Sports y’abagore.

Monica akaba usanzwe ari n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’abagore muri Kenya (Harambee Starlets), yaje gutungura umutoza Rwaka Claude amwereka ko atazi kurinda izamu gusa ahubwo no kurisatira abizi.

Uyu munyezamu umukino we wa mbere yakinnye ni uwo muri CECAFA bakina na Yei Joint Stars yo muri Sudani, aho yabanje mu izamu.

Ku mukino wa Super Cup batsinzemo AS Kigali 5-2, umutoza Rwaka Claude yaje gutungurana amwatakisha amunyujije ku ruhande rw’ibumoso.

Rwaka yabwiye ISIMBI ko ari umukinnyi mwiza utanga ibisubizo birenze kimwe ku mutoza.

Ati "ni umukinnyi mwiza yaba mu izamu no gusatira hose ni mwiza, nk’umutoza aguha ibisubizo birenze kimwe."

Monica Karambu yaje ari umunyezamu
Yanagaragaje ko afite impano yo gusatira izamu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top