Siporo

Yanga yariye inka inanirwa ikinono! Sibomana Patrick yafashe umwanzuro wo kuyirega muri FIFA yatesheje agaciro ibyo bumvikanye

Yanga yariye inka inanirwa ikinono! Sibomana Patrick yafashe umwanzuro wo kuyirega muri FIFA yatesheje agaciro ibyo bumvikanye

Rutahizamu wa Police FC n’Amavubi, Sibomana Ptrick Papy yafashe umwanzuro wo gutwara ikipe ya Yanga yo muri Tanzania yahoze akinira muri FIFA, ni nyuma y’uko inaniwe kumwishyura amafaranga ye bumvikanye ubwo basesaga amasezerano.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Papy yavuze ko yafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ibyo yumvikanye na Yanga ubwo basesaga amasezerano muri Kanama 2020 kuko yanze kubyubahiriza.

Ati“nibyo nafashe umwanzuro wo kuyitwara muri FIFA. Ntabwo ishaka kunyishyura amafaranga yanjye. Ubu ibyo twasinyanye mu masezerano ubwo twatandukanaga ngiye kubitesha agaciro, ubwo FIFA niyo izaruca.”

Sibomana Patrick wari usigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Yanga, avuga ko yumvikanye n’iyi kipe ko igomba kumwishyura ibihumbi 16 by’Amadorali, bakayishyura mu byiciro bitarenze tariki ya 30 Kwakira 2020.

Ati“twumvikanye ko bagomba kunyishyura ibihumbi 10 by’amadorali(yari asigaye ku mafaranga bamuguze), ukongeraho umushahara w’amezi 3(yahembwaga ibihumbi 2 by’amadoroli buri kwezi), ariko bambwiye ko kubera n’imisoro bazanyishyura ibihumbi 14. Bagiye bampa make make hari hasigaye ibihumbi 4 by’amadorali.”

“Ndababwira bakanyihorera, bambwiye ko bazayampa igihe bashakiye. Bagombaga kuyampa bitarenze tariki ya 30 Ukwakira 2020. Urumva twari twumvikanye ubu ngiye kubisesa ninjya muri FIFA ashobora no kuzagera kuri miliyoni 40. Nafashe umwanzuro wo kujyayo, FIFA niyo izakemura ikibazo ubundi dukuremo ayo bampaye nyabishyure.”

Sibomana Patrick Papy yinjiye muri Yanga yo muri Tanzania mu mwaka wa 2019 iyi kipe yari imuguze ibihumbi 25 by’Amadorali, yamwishyuye ibihumbi 15 imusigaramo 10 akaba ari mu mafaranga arimo kuyishyuza.

Sibomana yafashe umwanzuro wo gutwara Yanga muri FIFA
Sibomana Patrick asigaye ari umukinnyi wa Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top