Nkusi Thomas [Yanga] yasezeweho bwa nyuma n’Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo, ni mbere y’uko umubiri we uzanwa mu Rwanda.
Yanga wamamaye mu gusobanura filime z’iri mu ndimi z’amahanga azishyira mu kinyarwanda, yitabye Imana tariki ya 17 Kanama 2022 azize indwara y’umwijima akaba yaraguye muri Afurika y’Epfo aho yari yashyiriye abana be gusura nyina kuko ari ho akorera.
Mbere y’uko umubiri we uzanwa mu Rwanda akaba yasezeweho bwa nyuma uyu munsi n’abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo, ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Johannesburg.
Biteganyijwe ko mu gitondo cy’ejo ku wa Gatandatu saa 7h ari bwo umubiri we uzagera mu Rwanda. Ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, inshuti n’umuryango wa Yanga bazakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe, uzabera mu Bugesera aho yari atuye. Azashyingurwa ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022.
Ibitekerezo