Siporo

BIRAVUGWA: Yannick Bizimana na Mugisha Gilbert muri APR FC

BIRAVUGWA: Yannick Bizimana na Mugisha Gilbert muri APR FC

Abakinnyi 2 bakina basatira izamu mu ikipe ya Rayon Sports, Mugisha Gilbert ndetse na Yannick Bizimana biravugwa ko bamaze kugurishwa mu ikipe ya APR FC kugira ngo iyi kipe ibone amafaranga yo guhemba ibirarane ifitiye abakinnyi.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo inkuru y’igurishwa ry’aba bakinnyi muri APR FC yamenyekanye, bivugwa ko iyi kipe iri mu bibazo by’amikoro kuri ubu yasanze nta y’andi mahitamo yari ifite yo kuba yakemura ibibazo by’ibirarane ifitiye abakinnyi uretse kuba yagurisha aba bakinnyi.

Aba bakinnyi bombi buri umwe yari asigaranye umwaka umwe. Anmakuru agera ku ISIMBI ahamya ko Yannick Bizimana wamaze no kuba yasinya yaguzwe agera kuri miliyoni 22 z’amafaramga y’u Rwanda n’ubwo byari byavuzwe ko ari 12, akaba yarasinyiye APR FC imyaka 2.

Ku ruhande rwa Mugisha Gilbert we amakuru avuga ko agomba kugurwa miliyoni 12 ubundi akerekeza muri APR FC, gusa ntabwo arasinyira iyi kipe ariko na we bikaba bigomba kurangira mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Rayon Sports yafashe ingamba yo gukinisha abana gusa, amakuru avuga ko gutanga aba bakinnyi muri APR FC yumvikanye na yo ko hari abakinnyi igomba kuyitiza barimo myugariro wa yo wakinaga muri Marines FC, Clement n’ubwo iby’uyu musore bitararangira.

Yannick Bizimana yasinyiye APR FC amasezerano y'imyaka 2
Haruna Niyonzima yakinnye iminota 90
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Emmanuel rukundo
    Ku wa 8-06-2020

    Andika Igitekerezo Hano Yannick niyizire muri gitinyiro ahunge akavuyo ko muri gasenyi

IZASOMWE CYANE

To Top