Yannick Mukunzi mu byishimo bikomeye nyuma y’imyaka 4 itoroshye, Ange Mutsinzi we byanze
Nyuma y’imyaka 4 arwana no kuzamura Sandvikens IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, Yannick Mukunzi n’ikipe ye babigezeho nyuma yo gutsinda Umeå mu mukino usoza shampiyona y’icyiciro cya gatatu muri Sweden.
Yannick Mukunzi yinjiye muri Sandvikens IF muri 2019 aho yayisanze mu cyiciro cya gatatu, barwana no kuyizamura biranga kugeza umwaka ushize ubwo bagarukiraga ku muryango, ni n’umwaka atakinnye kubera imvune.
Muri uyu mwaka iyi kipe ikinamo abanyarwanda babiri, Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague wagiyemo muri Mutarama 2023, bagize umwaka w’imikino mwiza.
Uyu munsi ni bwo shampiyona y’icyiciro cya gatatu muri Sweden yashyizweho akadomo aho Sandvikens IF yari yakiriye Umeå isabwa kunganya gusa kugira ngo izamuke mu cyiciro cya kabiri.
Uyu mukino wagaragayemo aba bakinnyi bombi b’Abanyarwanda, Sandvikens IF yawutsinze ibitego 3-2. Ibitego bya Sandvikens IF byatsinzwe na Igbarumah ku munota wa 31 kuri penaliti, Vikgren ku munota wa 41 na Söderberg ku munota wa 55.
Sandvikens IF ikaba izamutse nyuma yo kuba iya mbere n’amanota 62 mu gihe United Nordic yabaye iya kabiri n’amanota 59.
N’ubwo aba bakinnyi Lague na Yannick bari mu byishimo, ntabwo Mutsinzi Ange Jimmy we muri Norway mu ikipe ya FK Jerv bimeze neza kuko nyuma yo gutsindwa na Fredrikstad FK 1-0 kuri iki Cyumweru mu mukino usoza shampiyona bahise bamanuka mu cyiciro cya 3.
Uyu munsi wari umunsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Norway, FK Jerv ya Mutsinzi Ange Jimmy yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda ubundi igategereza ko Ill Hødd yari ibari imbere itsindwa.
Mutsinzi Ange Jimmy wanakinnye uyu mukino ntabwo byaje kugenda neza kuko baje kuwutsindwa 1-0.
Byari bivuze ko isoje shampiyona ku mwanya 15 mu makipe 16 n’amanota 31, iyi kipe ikaba yamanukanye na Skeid yasoje ari iya nyuma ifite amanota 14. Fredrikstad FK ni yo yegukanye igikombe.
Muri Werurwe 2023 ni bwo Mutsinzi Ange Jimmy yasinyiye iyi kipe yari ivuye mu cyiciro cya mbere igiye mu cya kabiri amasezerano y’imyaka ibiri, akaba atabashije kuyigumisha mu cyiciro cya kabiri ahubwo imanutse mu cyiciro cya gatatu.
Ibitekerezo