Siporo

Yannick n’ikipe ye basoje icyumweru batanga isomo rya ruhago, uretse Ally Niyonzima nta wundi munyarwanda watsinzwe

Yannick n’ikipe ye basoje icyumweru batanga isomo rya ruhago, uretse Ally Niyonzima nta wundi munyarwanda watsinzwe

Zari impera z’icyumweru nziza ku bakinnyi benshi b’abanyarwanda bakina hanze yarwo, Azam FC ya Ally Niyonzima niyo kipe ikinamo umunyarwanda yatakaje amanota 3 yose, ni mu gihe Yannick Mukunzi yari mu kibuga ikipe ye itanga isomo rya ruhago.

Muri Tanzania ntabwo bakinnye shampiyona ahubwo hakinwaga ½ cy’igikombe cy’igihugu(Azam Sports Federation Cup) aho ikipe ya Yanga ikinamo Haruna Niyonzima yakinnye na Biashara United ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Yanga ikaba yaraje kubyitwaramo neza itsinda Biashara United 1-0 cya Yacouba Songné, rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso. Ni umukino Haruna Niyonzima atari muri 18 bakoreshejwe.

Undi mukino wa ½ wahuje Simba SC ya Kagere na Azam FC ya Ally Niyonzima. Ally Niyonzima ntiyari mu bakinnyi ba Azam FC bakoreshejwe. Meddie Kagere yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri ndetse ikipe iza gutsinda ku munota 84 igitego cya Jose Louis Miquissone. Bivuze ko umukino wa nyuma uzahuza Yanga ya Simba SC zose zikinwamo n’abanyarwanda.

Kagere yinjiye mu kibuga asimbura ikipe ye itsinda Azam FC

Muri Kenya, ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, Tusker FC ya Emery Mvuyekure utarimo gukina muri iyi minsi kubera ikibazo cy’imvune y’urutugu, yatsinze Western Stima 2-1.

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena, Bandari FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre yanyagiye Kariobangi FC 4-1. Iyi shampiyona iyobowe na Tusker ifite amanota 44, Bandari FC ni iya 5 n’amanota 31.

Zanaco FC ya Nizeyimana Mirafa, yasoje shampiyona ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru ikina na Red Arrows aho Mirafa yari yabanje ku ntebe y’abasimbura, umukino warangiye ari 0-0. Iyi kipe yasoje ku mwanya wa 2 n’amanota 51, inyuma ya Zesco United ya mbere yegukanye igikombe ifite amanota 71.

Wari umukino wa mbere kuri Nizeyimana Mirafa

Mu cyiciro cya kabiri mu Misiri, Pharco FC ya Iranzi Jean Claude ku wa Gatanu yatsinze Bilaya ibitego 2-0 ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 61 inganya na Haras El Hodood, ikaba igomba gusoza shampiyona tariki ya 1 Nyakanga ikina Ben Ebeid.

Strommen IF y’umunyezamu Buhake Clement mu cyiciro cya kabiri muri Norway, ejo hashize ku Cyumweru yari yasuye Sogndal mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona, warangiye ari 1-1, Buhake Clement akaba yari ku ntebe y’abasimbura.

Mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, Yannick Mukunzi yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya Sandvikens IF ku munsi w’ejo yatsindaga Taby 4-1 ndetse ikomeza kuguma ku mwanya wa 2 n’amanota 29 ku rutonde ruyobowe na Brommapojkarna ifite amanota 33.

Yannick Mukunzi yari mu kibuga ikipe ye inyagira Taby
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tuyishimire Francois Xavier
    Ku wa 28-06-2021

    Mwazadukoreye ubushakashatsi mukatuzanira abakinnyi bakomoka murwanda aho Bari hose kwisi

IZASOMWE CYANE

To Top