Siporo

Yashakaga gutura mu Rwanda, asize umugore atwite - Umugore wa Adel watozaga APR FC yavuze amagambo akomeye (AMAFOTO)

Yashakaga gutura mu Rwanda, asize umugore atwite - Umugore  wa Adel watozaga APR FC yavuze amagambo akomeye (AMAFOTO)

Moha Bader umugore wa Dr Adel Zrane watozaga APR FC uheruka witaba Imana, yavuze ko umugabo we yakundaga cyane u Rwanda ndetse bari bafite gahunda yo kuzahimukira bakaza kuhatura bakaba ari ho barera abana ba bo.

Uyu mutoza wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yazize urupfu rutunguranye aho yitabye Imana ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 2 Mata 2024, RIB yahise itangira iperereza ku cyamwishe.

Mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya
5 Mata 2024 mbere y’uko umubiri ujyanwa muri Tunisia gushyingurwayo kuko ari ho akomoka, umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira agaruka ku cyamwishe yagize ati "yitabye Imana ku mpavu zitunguranye z’uburwayi, ari umusore agenda ariko umutima ugira utya urahagarara, ni ibyo kwakira twese, ni byo tubamo twese, ni ho tugana twese."

Ni umuhango kandi witabiriwe n’abasiporutifu batandukanye nk’umutoza wa Mukura VS, Afahamia Lofti, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS, Musoni Protais n’uwigeze kuba Chairman wa Police FC, Rtd ACP Rangira Bosco, umuyobozi wa League Hadji Mudaheranwa, Team Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent n’abandi.

Hari kandi na Niyonkuru Zephanie, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo na we wari waje kwifatanya na APR FC.

Murumuna wa Dr Adel Zrane, Amini Zrane yavuze ko bigoye kubyakira ariko na none ari ukwihangana, yavuze ko yakundaga u Rwanda ndetse anashimira APR FC ibyo bakoreye umuvandimwe we.

Ati "Ndihanganisha abantu bose mpereye ku muryango wa Zrane, umuryango w’abanyarwanda, nyakubahwa muyobozi wa APR FC, ikipe yose, abatoza n’abafana ba APR FC, baturage b’u Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Adel yakundaga cyane igihugu cyanyu, yakundaga abaturage ndetse n’ikipe ye, nkanjye urimo kuvuga mu izana rye n’umuruango wa Zrane, turabashimira ibyo mwakoreye umuvandimwe wanjye ndetse natwe."

Yakomeje kandi avuga ko ikintu kigaragaza cyane ko yakundaga u Rwanda ari uko yahisemo no gupfira mu Rwanda.

Moha Bader, umugore wa Dr Adel Zrane yavuze ko umugore we yakundaga cyane u Rwanda kugeza aho bari barahisemo no kuzahatura akaba ari ho barerera umwana wa bo w’umuhungu wujuje imyaka 2.

Ati "Adel yakundaga cyane u Rwanda, abaturage ba rwo hari harabaye nko mu rugo ha kabiri, aho twitegurira kuzaba mu minsi iri imbere, u Rwanda ni cyo gihugu twari twarahisemo gutuza tugaturamo tukarera umuhungu wacu wagize isabukuru y’imyaka ibiri uyu munsi."

Yakomeje kandi avuga ko uyu mutoza yari afite intumbero n’imishinga myinshi kandi yagutse kuri APR FC.

Ati "Adel yari ifite intumbero ndende ku ikipe ya APR FC, atari ku ikipe nkuru gusa ahubwo n’amakipe y’abato. Nyuma ya Tanzania u Rwanda rwakoze ku mutima we."

Yahaye umugabo we isezerano ko azishakamo imbaraga zose arere umwana wa bo ndetse n’undi atwite utaravuka, yizeye ko bazakura bazi uwo se yari we.

Ati "Nshuti yanjye Adel wari usobanuye byose kuri njye, wari umuntu mwiza nifuzaga mu buzima bwanjye, wari byose kuri njye. Urwibutso wansigiye ruzahorana nanjye kugeza mvuye kuri iyi si, nzashaka imbaraga ku bw’umuhungu wacu ndetse n’umwana wacu ugiye kuvuka, bazakura bazi se uwo yari we."

Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko uyu mutoza yatumye APR FC imera neza ndetse bari bafitanye imishinga myinshi.

Ati "Twari dufitanye imishinga, umugore we ni ’Senior therapist’ naho murumuna we ni muri urwo rwego. Hari ibyo twashakaga kuzakorana kuko ni ibintu ubona bitaba inaha."

Yakomeje asaba uyu muryango ko nibabyemera iyo mishinga bazayikomeza bakayikorana.

Umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko cyari icyumweru kitoroshye kuri Siporo y’u Rwanda.

Ati "Iki cyabaye icyumweru kigoye mu mikino yacu. Ejo twapfushije undi mukinnyi [w’amagare]. Turabihanganisha mu izina rya Minisiteri [ya Siporo] na Leta y’u Rwanda. Kuri Chairman wa APR, twababwira ngo mwihangane, uburyo mwabyitwayemo ni bwo Bunyarwanda."

Na we yasabye umugore wa Zrane ko imishinga yari afitanye na APR FC yayikomeza kuko ari kimwe mu bizamushimisha aho ari.

Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma mu Rwanda, umubiri we urahita ujyanwa muri Tunisia kugira ngo n’umuryango we umusezere ndetse anashyingurwe.

Umugore we yavuze ko bari bafite gahunda yo kwimukira mu Rwanda
Umuvandimwe wa Adel Zrane, Amini Zrane yavuze ko mukuru we yakundaga cyane u Rwanda
Abakinnyi ba APR FC bari bafite agahinda ku bwo kubura umutoza wa bo
Chariman wa APR FC yavuze ko bari bafitanye imishinga migari
Abatoza bakoranaga na Adel
Abakunzi ba APR FC bari baje kumusezeraho bwa nyuma
Dr Adel Zrane yasezeweho bwa nyuma
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Irakoze Olivier
    Ku wa 9-04-2024

    Nukuri tubashimiye amakuru meza mukomeje kutujyezaho pe! Muzanadukorere inkuru kubuzima bwa Bijiyobija Gregory umu comedian!!! Mube mwanamfasha kumuza nawe nanjye mfite impano yo gukina comedy.0781049761. Murakoze turabakund cyane

  • Irakoze Olivier
    Ku wa 9-04-2024

    Nukuri tubashimiye amakuru meza mukomeje kutujyezaho pe! Muzanadukorere inkuru kubuzima bwa Bijiyobija Gregory umu comedian!!! Mube mwanamfasha kumuza nawe nanjye mfite impano yo gukina comedy.0781049761. Murakoze turabakund cyane

  • Niyonkuru Obed
    Ku wa 8-04-2024

    Ndi umufana was aperi Afc ndihanganisha umuryango amini. Zrane

  • Niyonkuru Obed
    Ku wa 8-04-2024

    Ndi umufana was aperi Afc ndihanganisha umuryango amini. Zrane

  • -xxxx-
    Ku wa 7-04-2024

    Ndabonaikipeyacuntitwarenganyaumutoza kukoyaakajeabakinnyib,inkingizamwamba nitumusengere gupfanogukira bazatwareicy,amahoro nahoshampion byararangiye nixavier w,inyakabuye

  • Hacyizimana Emmy anueli
    Ku wa 6-04-2024

    Twamukundaga niyigendere imni mwacyire mubayop

  • Hacyizimana Emmy anueli
    Ku wa 6-04-2024

    Twamukundaga niyigendere imni mwacyire mubayop

  • Runboey368
    Ku wa 6-04-2024

    Imana imwakire mubayo

  • Alice Dusabe I
    Ku wa 6-04-2024

    Uwo mutoza Imana imwakire mubayo.APR dukunda mwihangane tubafashe mu mugongo kubwakababaro murimo

  • Sibomana athanase
    Ku wa 5-04-2024

    Imana imwakire mubayo imuhe iruhuko ridashira gusa yarakoze yaradufashije Kandi adukunda apr twishyizehamwe tumuherecyeze imana niyonkuru

  • Sibomana athanase
    Ku wa 5-04-2024

    Imana imwakire mubayo imuhe iruhuko ridashira gusa yarakoze yaradufashije Kandi adukunda apr twishyizehamwe tumuherecyeze imana niyonkuru

IZASOMWE CYANE

To Top