Siporo

Yazamuye amarangamutima ya benshi intashyo ziba nyinshi, Jimmy Gatete yahuye n’abo bakinanye mu Mavubi

Yazamuye amarangamutima ya benshi intashyo ziba nyinshi, Jimmy Gatete yahuye  n’abo bakinanye mu Mavubi

Izina Jimmy Gatete ryongeye kwigarurira amarangamutima y’abanyarwanda nyuma yo kumubona ari kumwe na bamwe bahoze bakinana mu Mavubi, benshi bamusaba ko yazaza mu Rwanda kuko bamukumbuye.

Jimmy Gatete ni we benshi mu banyarwanda bafata nk’uw’ibihe byose bitewe n’ibyishimo yabahaye, ntawakibagirwa igitego yatsindiye Uganda iwayo muri Kamena 2003 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2004, yaje kwigarurira imitima y’abanyarwanda burundu mu kwezi kwakurikiyeho atsindira Ghana i Kigali igitego cyanahesheje u Rwanda itike y’iki gikombe, kikaba igikombe rukumbi Amavubi yitabiriye mu mateka yayo.

Kuva yasezera umupira w’amaguru muri 2010, uyu mugabo yagiye kure cyane ya ruhago, ntiwamwumva yakoze ibiganiro n’itangazamakuru, yewe ntiyanakomeje inzira y’ubutoza nka bagenzi be ahubwo yigiriye mu bindi bitandukanye na ruhago bimuha inyungu.

Ni umugabo utapfa kubona ku mbuga nkoranyambga, ku buryo abantu baba bibaza amakuru ye n’uko abayeho nyuma yo gukina.

Jimmy Gatete yongeye kugaruka mu mitwe y’abanyarwanda ubwo ku munsi w’ejo yahuraga na bamwe mubo bakinanye mu Mavubi.

Yahuye n’abatoza ba AS Kigali, Eric Nshimiyimana, Jimmy Mulisa, Mutarambirwa Djabir ndetse na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima ukinira AS Kigali, bakaba bari mu nzira berekeza muri DR Congo gukina na DCMP umukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup.

Aya mafoto Jimmy Mulisa yayasangije abamukurikira kuri Twitter, bizamura amarangamutima ya benshi aho basabye uyu munyabigwi w’Amavubi kuzaza gusura u Rwanda.

Abatoza ba AS Kigali bakiniye n'Amavubi bahuye na Jimmy Gatete, uhereye iburyo ni Jimmy Mulisa, Mutarambirwa Djabir, Jimmy Gatete na Eric Nshimiyimana
Jimmy Gatete hagati ya Jimmy Mulisa(iburyo) na Haruna Niyonzima(ibumoso)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyongira Jean Damascene
    Ku wa 21-10-2021

    Nukuri twabibonye twumva turishimye ark agiriye neza abafana be yazaza mu Rwanda turamukumbuye cyane.cg azaze atoze amavubi ahari twazongera tukishima.Murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top