Siporo

Yitabye Imana ari mu irushanwa

Yitabye Imana ari mu irushanwa

Umusuwisi Muriel Furrer yitabye Imana nyuma yo kugira ibikomere ku mutwe ubwo yari mu isiganwa rya Shampiyona y’Isi iri kubera i Zurich.

Uyu mukobwa w’imyaka 18, yaguye ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yari mu isiganwa ryo mu muhanda.

Yahise ajyanwa na kajugujugu ku bitaro kugira ngo yitabweho, yaguye bitewe n’imvura yari yaguye imihanda ikanyerera.

Imvura nyinshi yaguye haba isiganwa i Zurich ku wa Kane, yatumye imihanda inyerera ndetse benshi mu bakinnyi baragwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, Umuyobozi wa Siporo mu Mpuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), Peter van den Abeele, yavuze ko nta makuru menshi batangaza ku byabaye kuko hakiri gukorwa iperereza.

Mu muhango wo gutanga imidali wabaye ku wa Gatanu, imiziki n’indirimbo zubahiriza ibihugu ntibyacuranzwe mu gihe amabendera yururukijwe kugeza hagati.

Hafashwe kandi umunota wo guha icyubahiro Furrer, hanasomwa ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we.

Furrer yaguye mu mpanuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top