Siporo

Youssef yakuwe mu bakinnyi bajyana na Rayon Sports muri Libya ahita anasimbuzwa

Youssef yakuwe mu bakinnyi bajyana na Rayon Sports muri Libya ahita anasimbuzwa

Umukinnyi w’umunya Maroc usatira anyuze ku mpande, Youssef Rharb ntakijyanye na Rayon Sports muri Libya kubera ikibazo cy’imvune akaba yahise asimbuzwa Mugisha François Master.

Ni imvune yagize ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 8 Nzeri 2023 ubwo Rayon Sports yakinaga na Kiyovu Sports mu mukino wa nyuma w’irushanwa rya RNIT Savings Cup yanaje gutsinda 3-0.

Uyu mukinnyi wari witezwe ku mukino ubanza w’ijonjora rya 2 rya CAF Confederation Cup uzaba tariki ya 15 Nzeri 2023 aho Rayon Sports izahuramo na Al Hilal Benghazi, abaganga batangiye kumwitaho ngo barebe ko azajyana n’ikipe.

Ejo yari yanasohotse ku rutonde rw’abakinnyi 22 iyi kipe izajyana muri Libya aho ihaguruka uyu munsi saa 16h25’ ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko yakuwe kuri uru rutonde nyuma y’uko akomeje kubabara umugongo ari nayo mvune yamukuye mu kibuga.

Rayon Sports ikaba yahise imusimbuza Mugisha François Master ukina mu kibuga hagati wari wasigaye.

Abakinnyi 22 Rayon Sports ihagurukana

Abanyezamu: Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bonheur na Simon Tamale

Ba Myugariro: Abdul Rwatubyaye, Ganijuru Elie, Isaac Mitima, Didier Mucyo Junior, Aimable Nsabimana na Ali Serumogo

Abakina Hagati:Aruna Moussa Madjaliwa, Bavakure Ndekwe Felix, Mvuyekure Emmanuel, Eric Ngendahimana, Mugisha François Master, Arsene Tuyisenge na Kalisa Rashid

Ba Rutahizamu: Héritier Nzinga Luvumbu, Charles Baale, Eid Mugadam Abakar Mugadam, Musa Esenu, Hadji Iraguha na Joackiam Ojera

Youssef ntakigiye muri Libya
Yasimbujwe Master
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top