Zatwaye miliyoni 229! Lionel Messi yahaye impano ya telefoni zikozwe muri Zahabu abakinnyi batwaranye igikombe cy’Isi (AMAFOTO)
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi yahaye impano abakinnyi bagenzi be batwaranye igikombe cy’Isi impano ya telefoni za iPhone 14 zikozwe muri Zahabu.
Ni nyuma y’uko tariki ya 18 Ukuboza 2023 begukanye igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar kuri penaliti 4-2, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 3-3 n’u Bufaransa.
Messi yahise atangira ibiganiro na Idesign Gold ayibwira ko yifuza impano idasanzwe yo kuzaha bagenzi be abashimira.
Umuyobozi wa Idesign yabwiye The Sun ko yamuhaye igitekerezo cya telefoni zikozwe muri zahabu undi akakemera.
Ati "Messi yashakaga gukora ikintu kidasanzwe yishimira ibihe bidasanzwe. Yavuze ko yashakaga impano idasanzwe ku bakinnyi bose n’abatoza mu kwishimira impano idasanzwe, ntiyashakaga amasaha asanzwe. Namugiriye inama ya iPhones za Zahabu ziriho amazina ya bo arabikunda."
Izi telefoni inyuma ziriho izina ry’umukinnyi, nimero yambara mu ikipe y’igihugu, ikirango cy’ikipe y’igihugu n’inyenyeri 3 nk’umubare w’ibikombe by’Isi imaze kwegukana ndetse n’ijambo "World Cup Champions 2022".
Zose hamwe ni telefoni 35 zatwaye ibihumbi 175 by’amapawundi, ni ukuvuga miliyoni 229 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo
Jean-Pierre kayanza
Ku wa 4-03-2023Numunezero udasanzwe kubakinyi bikipe kabisa
Abantu ninkabo banezereza abo basangiye kurondera intsi