Siporo

Bigoranye REG BBC yatsinze Patriots BBC ku mukino wa mbere w’iya nyuma wa Playoffs (AMAFOTO)

Bigoranye REG BBC yatsinze Patriots BBC ku mukino wa mbere w’iya nyuma wa Playoffs (AMAFOTO)

Umukino wa mbere w’iya nyuma mu mikino ya Kamarampaka muri Basketball "BKNL Playoffs 2021", REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 66-63.

REG BBC yageze ku mukino wa nyuma isezereye RP -IPRC Kigali na Patriots BBC yasezereye APR BBC muri 1/2.

Aya makipe akaba agomba gutanguranwa gutsinda imikino 2 muri 3(Best in 3).

Uyu munsi nibwo hatangiye imikino ya nyuma aho REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 66-66.

REG niyo yinjiye mu mukino wa mbere ndetse ibifashijwemo n’abakinnyi nka Adonis na Shayaka baje kukegukana ku manota 25-18.

Patriots BBC yagarutse mu gace ka kabiri yashyizemo imbaraga, abasore barimo Kenneth Gasana, Nijimbere Guibert batsinze amanota 3, bibafasha kugatsinda ku manota 11-8. Amakipe yagiye kuruhuka ari 33 kuri 29 ya REG.

Agace ka gatatu karanzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi ndetse Patriots ishaka gukuramo ikinyuranyo yari yashyizwemo, Patriots BBC yaje kugatsinda ku manota 19-18.

Patriots yinjiye mu gace ka nyuma ubona ifite imbaraga ndetse ifite n’amahirwe yo kwegukana uyu mukino, ariko baje gukomwa mu nkokora n’amakosa menshi yakozwe n’abakinnyi ba Patriots yuzuza amakosa 5 ( iyo ikipe yujuje amakosa 5 buri kosa rikozwe ikipe iterwa rance franc) hakibura iminota 5.

Abakinnyi barimo Shyaka Olivier wa REG BBC bagoye cyane Patriots aho yagiye akorerwaho amakosa menshi kandi agahana ayo makosa akayatsinda. Aka gace karangiye amakipe yombi anganya 15-15. REG yatsinze uyu mukino ku manota 66-63.

Shyaka Olivier wagoye cyane Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 30, Kenneth Gasana yatsinze amanota 21.

Mu bagore umukino wa nyuma wa mbere REG WBBC yatsinze The Hoops amanota 74-47.

Imikino ya nyuma izakomeza ku munsi w’ejo hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri w’imikino ya nyuma, hazaba kandi n’imikino y’umwanya wa 3, APR BBC izakina na RP - IPRC Kigali, mu bagore APR WBBC izakina na RP - IPRC Huye.

Mugabe Aristide yavuyemo asimbura
Nijimbere Guibert yazamutse agiye gushyira umupira mu nkangara
Adonis yagoye cyane Patriots BBC
Shyaka Olivier yazonze cyane Patriots BBC anayitsinda amanota menshi
Post Keanau Dennis ntabwo yitwaye neza muri uyu mukino
Ndizeye Ndayisaba Dieudonne umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Hagumintwari Steve yugarijwe n'abakinnyi ba REG BBC
Nshobozwabyosenumukuza ashaka uko acikana umupira abakinnyi ba Patriots BBC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top