Siporo

Gutungurana mu Mavubi yahamagawe

Gutungurana mu Mavubi yahamagawe

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yamaze guhamagara abakinnyi 24 bazavamo abazakina na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2023.

Muri rusange abakinnyi umutoza yahamagaye ntabwo barimo abakinnyi nka Omborenga Fitina ndetse na Manishimwe Djabel ba APR FC bari bamenyerewe mu ikipe y’igihugu ariko muri iyi minsi ntabwo bahagaze neza mu ikipe ya bo.

Hahamagawe kandi Haruna Niyonzima wa AS Kigali utari wahamagawe mu ikipe y’igihugu yakinnye na Mozambique na Senegal.

Nyuma y’igihe kirekire, rutahizamu Jacques Tuyisenge na we yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, ni nyuma y’iminsi mike asinyiye AS Kigali.

Ukundi gutungurana kwabayemo ni Ganijuru Elie wa Rayon Sports wayamagawe ku nshuro ye ya mbere mu Mavubi.

Amavubi yahamagawe akaba azatangira umwiherero ku Cyumweru yitegura umukino ubanza aho Ethiopia izakirira u Rwanda kuri Uwanja wa Mkapa tariki ya 26 Kanama 2022 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 3 Nzeri 2022. CHAN ikaba izabera muri Algeria umwaka utaha.

Abakinnyi umutoza yahamagaye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • nitotimukhtar
    Ku wa 20-08-2022

    Hi

  • Umufasha egide
    Ku wa 18-08-2022

    Ntagutungurwa kuko umutoza areba performance yabakinnyi,I yo kuvuga NGO Yahamagaye a bash ya cyangwa NGO abari bagabwe bahamagarwa basigaye, nibatuze na and I biharagaze KO bashoboye, ahbwo bose bazamure ur we go rwabo, umutoza najya Ajya guhitamo bijye bimugora kuko baba basa Na bang an ya urwego

  • Uwese emmy
    Ku wa 18-08-2022

    Tuzabona tike

IZASOMWE CYANE

To Top