Siporo

Hatangiye gushakwa abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Zone3 (AMAFOTO)

Hatangiye gushakwa abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Zone3 (AMAFOTO)

Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, ryatangiye amajonjora yo gushaka abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka 3 "CANA Zone3" izabera mu Rwanda.

Ni amajonjora yatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 9 Nzeri 2023 abera muri "Piscine" ya Green Hills Academy akaba yaritabiriwe n’amakipe agera ku 10.

Biteganyijwe ko no mu mpera z’uku kwezi hazaba andi majonjora ndetse no ku kwezi k’Ukwakira kugeza habonetse 60 bazavamo 30 bahize abandi bakazajya mu mwiherero wo kwitegura aya marushanwa azabera mu Rwanda mu Gushyingo 2023.

Inyogo zogwa muri iyi mikino y’Akarere ka 3 nizo zirimo gukorwamo ijonjora, harimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly, metero 50, 100, 200 na 400.

Girimbabazi Pamela, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, yavuze ko umunsi wa mbere w’ijonjora wabasigiye ishusho y’urwego abakinnyi bariho.

Ati "Uyu munsi wa mbere wasize utweretse abakinnyi barusha abandi muri buri cyiciro ndetse n’aho dukwiriye gushyira imbaraga”.

“Abakinnyi bacu berekanye ko mu Nyogo ya Freestyle na Butterfly ariho bakomeye, aha natwe niho tugiye kwitsa mu yandi majonjora asigaye, gusa n’izindi Nyogo ntago tuzazirenza Ingohe”.

Iri jonjora kandi ryitabiriwe n’abakinnyi nka Dusabe Claude, Iradukunda Eric na Nahimana Isihaka basanzwe baserukira Igihugu

Muri rusange iri jonjora ryitabiriwe n’abakinnyi barenga 120 guhera ku myaka 10 kuzamura aho bahatanira kujya mu Ikipe y’Igihugu izakina iyi mikino izaba mu Gushyingo 2023 ikabera muri Pisine ya La Palisse Hotel i Nyamata na Nyandungu.

Iyi mikino ya Zone3 yagombaga kubera muri Sudani y’Epfo ariko kubera ikibazo cy’umutekano muke bahitamo kuyizana mu Rwanda ruzongera kwakira iya 2025, ni mu gihe rwaherukaga kwakira iya 2016.

Barushanyijwe mu Nyogo zitandukanye no mu byiciro bitandukanye
Hari abakinnyi baturutse mu makipe atandukanye
Ababyeyi baba baje gushyigikira abana babo
Pamela yavuze ko umunsi wa mbere w'ijonjora waberetse aho bafite imbaraga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Josephine nzayisenga
    Ku wa 11-09-2023

    Ese umuntu afite umwana ushaka kujya mumukino wo koga yanyura ahaganahe

  • Josephine nzayisenga
    Ku wa 11-09-2023

    Ese umuntu afite umwana ushaka kujya mumukino wo koga yanyura ahaganahe

IZASOMWE CYANE

To Top