Siporo

Ibihe bidasanzwe kuri Rugwiro Herve atazibagirwa muri ruhago, ibyamubabaje n’ibyamushimishije

Ibihe bidasanzwe kuri Rugwiro Herve atazibagirwa muri ruhago, ibyamubabaje n’ibyamushimishije

Myugariro wa AS Kigali, Rugwiro Herve avuga ko ibihe bigoye mu rugendo rwe rwa ruhago yabigize ubwo yari mu ikipe ya Rayon Sports kuko yamaze igihe kinini adahembwa kandi yari afite umuryango wo kwitaho.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019 maze muri Werurwe 2020 shampiyona irahagarara kubera icyorezo cya Coronavirus cyari cyageze mu Rwanda, ibintu byongeye gusa n’ibisubira ku murongo muri 2021.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Avuga ko ibihe bidasanzwe yagize mu rugendo rwe rwa ruhago yabigiriye muri APR FC kuko ari ho yatwariye ibikombe byose afite.

Ati “ni muri APR FC kuko niho natwariye ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda, byinshi nka 7 ngira ngo mfite, urebye ni aho ahandi ntabwo ndabasha kugira icyo nkora.”

Umukino u Rwanda rwanganyijemo mna Ghana 1-1 muri Ghana 2016 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ni wo mukino afata nk’uw’ibihe byose kuri we.

Yavuze ko kandi ubwo yari muri Rayon Sports yamaze amezi hafi 8 adahembwa kandi afite umuryango wo kwitaho, bikaba ari byo bihe byamugoye cyane.

Ati “Ibihe byankomereye ni ibihe byo muri Coronavirus, ndi muri Rayon Sports usibye ko ari ku Isi hose ibibazo byari biriho, urumva iyo umaze amezi nk’umunani, umuntu adakora, adahembwa ni ibindi bindi.”

Yakomeje avuga ko kandi uretse ibi, n’ibihe birukanwaga muri APR FC nabwo byari ibintu bitoroshye cyane kuko byaje bisa n’ibibatunguye.

Ati “ikindi gihe ni igihe twahinduraga amakipe batwirukana muri APR FC ariko ibyo ni ibisanzwe mu buzima bw’umuntu ariko byo naje kubyumva.”

Abajijwe niba abona ko koko bari bakwiye kwirukanwa, yagize ati “Umubare munini uba utunguranye rimwe na rimwe uba ubona ko umuntu aba agishoboye ariko ni politiki y’ikipe, buri muntu, buri muyobozi na buri kipe igira ibyo igenderaho, ntekereza ko cyari cyo gihe cyiza cyabo kuko banakomeje banitwara neza ngira ngo rero cyari cyo gihe.”

Kubera umuasaruro utari mwiza muri 2019, APR FC yafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi 16 barimo na Rugwiro Herve wahise yerekeza muri Rayon Sports, ubu ari muri AS Kigali avuga ko ashaka gufasha akaba yagira igikombe ayihereza.

Ibihe bikomeye yahuye nabyo muri Rayon Sports
Rugwiro Herve avuga ko muri APR FC ari ho yagiriye ibihe byiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NTAKIRUTIMANA DEO
    Ku wa 11-02-2022

    Nuko uzineza ko ntacyo wavuga kuri APR kibi ,ari ukwirukanwa no kumara amezi 8 udahembwa ikibini ikihe? Naho gutwara ibikombe, ntu gishoboye uribuka Yousef agukamba kambisha?

IZASOMWE CYANE

To Top