Siporo

Ibyihariye ku ikipe ya Youvia yazanye ubusirimu igatangira kwibazwaho na benshi

Ibyihariye ku ikipe ya Youvia yazanye ubusirimu igatangira kwibazwaho na benshi

Ikipe y’abagore ikina mu cyiciro cya kabiri ya Youvia WFC, ni imwe mu makipe atangiye kwigarurira imitima y’abantu benshi bitewe n’uburyo ikoramo ibintu byayo neza kurusha n’amwe mu makipe y’abagabo yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo, ubuyobozi bwayo buvuga ko intego ari ukuba abanyamwuga.

Burya ngo ibihe bigenda n’ibyabyo, ubu tugeze mu Isi ya murandasi, ubu abantu basigaye bamenya amakuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Youvia WFC abantu benshi bamaze kuyibonamo bitewe n’uburyo irimo gukoramo ibintu byayo.

Ubu amakuru yayo yose y’umunsi k’umunsi bayanyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo Twitter na Instagram.

Uburyo iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri mu bagore ikoramo, irusha amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo aho kugira ngo umenye amakuru yayo bigusaba kwiyuha akuya.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, umuyobozi w’iyi kipe, Ndarama yavuze ko ubu intego yabo ari ukuzamuka mu cyiciro cya mbere kandi bakazamuka begukanye igikombe cya shampiyona, iyi kipe bashaka kuyihindura inyamwuga.

Ati “Intego nyamukuru ni ukuzamuka mu cyiciro cya mbere no gutwara igikombe Imana idufashije, kuko urumva tugeze ku mukino wa nyuma twahatana ku buryo tugitwara, ikindi ni uko tugomba guhindura ikipe ikaba iy’ababigize umwuga nubwo bitoroshye kubivuga kuko turi muri shampiyona y’abatarabigize umwuga.”

“Birashoboka ko mu mibereho y’ikipe imbere babikora nk’akazi nk’ababigize umwuga. Turimo kubikoraho ku buryo umukinnyi wa Youvia yaba atunzwe no gukina umupira gusa, akora ahembwa buri kwezi, afite amasezerano ku buryo yajya anasaba konji.”

Akurikije uko shampiyona ihagaze uyu munsi, bizera ko intego bafite yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere cy’abagore bazabigeraho.

Ati “Icyari cyarabuze, uko umuntu aba mu kintu kenshi agenda abona ibyo yakosora, intego twari dufite mbere twazigezeho twiha iza kabiri, nta kintu cyabuze kidasanzwe ni uko twahinduye intego, ni ukuvuga ngo nkanjye nk’umuyobozi wa Youvia ndi no muri komisiyo y’iterambere ry’umupira w’abagore mu Rwanda.”

“Twaricaye turavuga ngo niba hari impinduka dushaka mu iterambere ry’umupira w’abagore bigomba guhera kuri twebwe tukaba intangarugero, dufata icyemezo, dushaka abatekenisiye batandukanye, tugisha inama tureba uburyo ikipe yahindura imibereho yayo.”

Bavuze ko bahereye ku kuba bashaka ikibuga kiri ahantu heza kandi gifite ibyangombwa byafasha umwana w’umukobwa ushobora kubona ibyo yifuza byose, baje kubona ikibuga Rulindo i Masoro, ubu gahunda bagezeho ni ugushaka abaterankunga bazajya bafasha ikipe aho avuga ko ku makipe y’abagore bigoye ariko bafite icyizere aho hari na bamwe bamaze kubona n’ubwo abatanga amafaranga bataraboneka ariko ababafasha mu buryo bw’ibikoresho bababonye.

Youvia (Young Victory Athletics) ni ikipe yatangiye muri 2012 ikaba imaze imyaka 9, yatangiye ari abahungu n’abakobwa. Muri 2014 nibwo ikipe y’abakobwa yatangiye kwitabira shampiyona y’igihugu, icyo gihe nta cyiciro cya kabiri cyari cyakabayeho mu bagore, muri 2017 nibwo yamanutse mu cyiciro cya kabiri, ubu ikaba yifuza kugaruka mu cyicro cya mbere.

Youvia WFC imaze gukundwa na benshi, aha bakinnyi bari kumwe n'umutoza (ufite igitabo), Ndarama perezida wayo(wa kabiri uturutse iburyo) na Mazimpaka Jean Pierre, umuyobozi wa Vifostock umwe mu baterankunga b'iyi kipe
Intego ni ukuzamuka mu cyiciro cya mbere
Imaze kugira abakunzi benshi
Buri kantu kose kabaye bakamenyesha abakunzi babo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kanyere stephanie
    Ku wa 13-12-2021

    Rwose courage tubari inyuma turabakunda cyane mukomerezaho intego niyayindi kujya mukiciro cyambere

  • Kanyere stephanie
    Ku wa 13-12-2021

    Rwose courage tubari inyuma turabakunda cyane mukomerezaho intego niyayindi kujya mukiciro cyambere

IZASOMWE CYANE

To Top