Siporo

Imbere ya Minisitiri wa Siporo, Patriots BBC ikoze ibisa n’ibitangaza

Imbere ya Minisitiri wa Siporo,  Patriots BBC ikoze ibisa n’ibitangaza

Ikipe ya Patriots BBC ikoze ibisa n’ibitangaza muri Kigali Arena ikuramo ikinyuranyo cy’amanota 12 yatsinzwe na REG mu duce 2 tubanza tw’umukino itsinda amanota 70-63, ni umukino wakurikiranywe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Aya makipe yahuriye mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ya Basketball 2022, ni nyuma y’uko yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya 2021 aho REG yayitsinze inayitwara igikombe.

Muri uyu mukino wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe, hari hitezwe kureba niba Patriots BBC yihorera cyangwa bayisubira.

Ni umukino watangijwe n’umunota wo kwibuka Barame Aboubakar wakiniye ikipe y’igihugu n’amakipe nka APR BBC na Espoir BBC uheruka kwitaba Imana.

REG BBC ibifashijwemo n’abakinnyi bayo nka Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wari ufite abafana benshi muri Arena kubera uko aheruka kwitwara muri BAL na Kami Kabange ukongeraho na Kaje Elie bayifashije gusoza agace ka mbere bari imbere n’amanota 19-14 ya Patriots BBC nubwo abasore nka Ndizeye Dieudonne bari bagerageje.

REG BBC ntiyoroheye Patriots BBC mu gace ka kabiri kuko amanota 3 yagiye atsindwa n’abarimo Nshobozwa, yabafashije gutsinda agace ka kabiri ku munota 23 kuri 16 ya Patriots BBC yagowe cyane n’aka gace aho bagiye bakora amakosa menshi. Bagiye kuruhuka ari 42-30.

Patriots BBC yasaga n’iyacitse intege benshi bavuga ko awutakaza, agace ka gatatu yari yahinduye byinshi, bashyizemo kapiteni wayo Mugabe Aristide ahindura umukino, abafana nabo barakanguka babongerera imbaraga bituma n’abandi bakinnyi basubira mu mukino , mu manota 12 barushwaga bakuyemo 11, aka gace bagatsinze ku manota 21- 10 ya REG byahise biba 52 REG kuri 51 ya Patriots.

Patriots yakomerejeho no mu gace ka nyuma irusha REG BBC mu buryo bugaragara igatsinda amanota 19 kuri 11 ya REG BBC, umukino wose warangiye ari 70 ya Patriots BBC kuri 63 ya REG BBC.

Undi mukino wari wabanje w’umunsi wa 9, mu bagabo APR BBC yatsinze IPRC Kigali 76 -69.

Mu bakobwa APR WBBC yatsinze IPRC Huye 57-51 ni mu gihe REG WBBC yatsinze The Hoops 69-50.

Babanje gufata umunota wo kwibuka Barame Aboubakar uheruka kwitaba Imana
Nkanira Bello ashaka uko atanga umupira
Nshobozwabyosenumukiza ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane
Belleck Bell yitegura gutera mu nkangara
Ndizeye Dieudonne azibira Axel Mpoyo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top