Siporo

Iranzi Jean Claude yagarutse mu Rwanda

Iranzi Jean Claude yagarutse mu Rwanda

Nyuma y’amezi 11 ari mu Misiri ari intizanyo mu ikipe ya Aswan Sporting Club, Iranzi Jean Claude yageze mu Rwanda aho agarutse gukinira Rayon Sports yari yaramutije.

Tariki ya 28 Mutarama 2020, nibwo Iranzi Jean Claude yatijwe ikipe ya Aswan Sporting Club yo mu Misiri mu gihe cy’amezi 6.

Byari biteganyijwe ko nyuma y’aya mezi 6 iyi kipe nishima uyu mukinnyi yari kuvugana na Rayon Sports bakaba bamugurisha.

Iranzi Jean Claude wavuye mu Rwanda asigaje umwaka n’igice bya Rayon Spors by’amasezerano, akaba yageze mu Rwanda aho agiye gukomeza ari umukinnyi wa Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Biteganyijwe ko azatangira imyitozo muri Rayon Sports ku munsi wo ku Cyumweru kuko ejo iyi kipe izakina umukino wa gicuti na Police FC, ni mu gihe ku wa Gatandatu bazaha abakinnyi akaruhuko.

Iranzi Jean Claude yagarutse muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top