Mu mukino wakurikiranywe na Jeannette Kagame, Team Mpoyo yakosoye Team Steve (AMAFOTO)
Mu mukino wa All Star Game 2022 wabereye muri Kigali Arena wakurikiranywe na Jeannette Kagame, "Team Mpoyo" yatsinze "Team Steve" amanota 126-11.
Uyu munsi nibwo habaye umukino w’intoranywa muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 "All Star Game" ukaba wahuje team Mpoyo Axel na Hagumintwari Steve.
Ikipe ya Axel Mpoyo yari igizwe na; Kendall Gray (Patriots BBC), Adonis J. Filer (REG BBC), Cleveland Thomas Jr (REG BBC), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Shyaka Olivier (REG BBC), Sangwe Armel (APR BBC), Kaje Elie (REG BBC), Niyonkuru Pascal (REG BBC), Nkusi Arnaud (APR BBC), Kabare Hubert (IPRC Huye BBC) na Munyeshuri Thierry (Espoir BBC).
Ikipe ya Hagumintwari Steve yo yari igizwe na; Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots BBC), Ntore Habimana (Patriots BBC), Perriere Steven (APR BBC), Beleck Bell Engelbert (REG BBC), Bush Wamukota (Patriots BBC), Uwitonze Justin (IPRC Kigali BBC), Kubwimana Kazingufu Ally (APR BBC), Aganze Espoir (UGB BBC), Kamondoh Frank (Shoot 4 the stars), Muteba Tresor (Tigers BBC) na Turatsinze Olivier wa IPRC Kigali BBC.
Uyu mukino ukaba wabanjirijwe no kurushanwa mu byiciro bitandukanye birimo ’Slum Dunk’ yegukanywe na Thomas Cleveland no gutsinda amanota 3 aho Ndizeye Dieudonne yahize abandi.
Uyu mukino uba utarimo ihangana ryinshi ahubwo uba ugamije kwishimisha, wakurikiranywe na Jeannette Kagame umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.
Agace ka mbere k’umukino karangiye Team Steve iri imbere n’amanota 34 kuri 26 ya Team Mpoyo.
Agace ka kabiri Team Mpoyo yigaranzuye Team Steve maze binyuze mu manota 3 yatsinzwe n’abarimo Adonis na Nshobozwabyosenumukiza bagatsinze ku manota 41- 20, bagiye kuruhuka ari 67 ya Team Mpoyo kuri 54 ya Team Steve.
Agace ka 3 Team Mpoyo yatsinze amanota 20 kuri 31 ya Team Steve biba 87 kuri 85 ya Team Steve. Mu gace ka nyuma Team Steve yagerageje gukuramo ikinyuranyo biranga biranga umukino urangira Team Mpoyo itsinze ku manota 126-116.
Kendall Gray usanzwe ukinira Patriots BBC ni we wabaye umukinnyi w’iri rushanwa rya All Star Game 2022, ni na we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 29 ni mu gihe Ndizeye Dieudonne wa Team Steve yatsinze 24.
Nyuma y’uyu mukino hakaba hagiye gukurikiraho igitaramo kiri buririmbwemo n’itsinda ry’umuziki muri Kenya rya Sauti Sol aho aribufashwe n’abahanzi Nyarwanda barimo Ish Kevin, Christopher n’abandi.
Hahembwe abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona mu bagabo n’abagore
Ikipe y’umwaka mu bagore
Nsanzabaganwa Nelly (APR WBBC), Sandra Kantore Domi (REG WBBC), Nezerwa Ignes (REG WBBC), Betty (APR WBBC) na Mireille Nyota Muganza (REG WBBC)
Igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota 3 inshuro nyinshi yabaye Micomyiza Cisse wa The Hopps Rwanda ni mu gihe uwatsine amanota menshi yabaye Mireille Nyota Muganza wa REG WBBC, uwugariye neza yabaye Mugwaneza Charlotte wa APR WBBC
Jane Dusabe wa The Hopps Rwanda yabaye umukinnyi ukiri muto utanga icyizere n’aho Mugwaneza Nyota Mireille ni we wabaye umukinnyi w’umwaka mu cyiciro cy’abagore.
Umutoza w’umwaka yabaye Esperance Mukaneza utoza ikipe ya REG WBBC.
Ikipe y’umwaka mu bagabo
Adonis Fier (REG BBC), Gasana Kenneth (Patriots BBC), Hagumintwari Steve (Patriots BBC), Axel Mpoyo (REG BBC) na Manga Pitchou (REG BBC)
Umukinnyi wahembwe nk’uwatsinze amanota 3 menshi ni Thierry Munyeshuri wa Espoir BBC ni mu gihe uwatsinze amanota menshi ari Frank [Commando] wa Shoot 4 Stars ni na we wahawe igihembo cy’umukinnyi wugariye neza.
Olivier Turatsinze wa IPRC Kigali yahembwe nk’umukinnyi ukiri muto utanga icyizere.
Umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2021-22 yabaye Axel Mpoyo wa REG BBC.
Ibitekerezo