Siporo

Nirisarike na Rwatubyaye basoje icyumweru mu gahinda, Haruna agaruka muri 11, ikipe ya Yannick iva ku mwanya wa nyuma

Nirisarike na Rwatubyaye basoje icyumweru mu gahinda, Haruna agaruka muri 11, ikipe ya Yannick iva ku mwanya wa nyuma

Impera z’icyumweru zari nziza kuri bamwe mu bakinnyi b’u Rwanda bakina hanze yarwo nka Haruna Niyonzima wari wagarutse muri 11 nyuma y’igihe kinini n’ubwo batabonye amanota 3, ni mu gihe abandi nka Nirisarike Salomon bitagenze neza kuko yanitsinze igitego.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi 31 azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, muri bo 7 bakina hanze y’u Rwanda.

Muri iyi nkuru turarebera hamwe uko bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze yarwo uko bitwaye n’amakipe yabo.

Haruna Niyonzima - Yanga(Tanzania)

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 7 Werurwe 2021, nyuma y’igihe aza mu kibuga asimbura, Haruna Niyonzima yari yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona Yanga yanganyijemo na Polisi Tanzania 1-1.

Yanga niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 50, ikurikiwe na Simba SC ifite 45 ariko imaze gukina imikino 19 mu gihe Yanga ari 23.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi - KMC(Tanzania)

KMC ya Migi ku wa Cyumweru yanganyije 0-0 mu mukino wa shampiyona bari basuyemo Costal Union.

KMC ubu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 32, mu gihe Yanga ya mbere ifite 50.

Meddie Kagere - Simba (Tanzania)

Rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere ukinira Simba SC yo muri Tanzania, ku wa Gatandatu ubwo ikipe ye yari yasuye Al Merrikh yo muri Sudani mu mukino w’itsinda A rya CAF Champions League, yinjiye mu kibuga asimbura Chris Mugalu ku munota wa 89. Umukino warangiye ari 0-0.

Simba SC niyo iyoboye itsinda n’amanota 7, AS Vita Club 4 inganya na Al Ahly mu gihe Al Merreikh ifite 1.

Ally Niyonzima - Azam FC (Tanzania)

Ku wa Gatandatu, Ally Niyonzima yari yabanje ku ntebe y’abasimbura ubwo Azam FC yanganyaga na Mwadui 0-0 mu mukino wa shampiyona. Azam FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 41.

Emery Mvuyekure - Tusker FC(Kenya)

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Emery Mvuyekure yari mu izamu rya Tusker FC ubwo yatsindaga Ulinzi Stars 1-0 mu mukino wa shampiyona.

Tusker FC niyo iyoboye urutonde n’amanota 35.

Cassa Mbungo Andre - Bandari FC(Kenya)

Ku wa Gatandatu Bandari FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre yanganyije na Nzoia Sugar 1-1. Ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 26, Tusker FC ya mbere ifite 35.

Mitima Isaac - Sofapaka (Kenya)

Mitima Isaac yari mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo ikipe ye ya Sofapaka yanganyaga na Bidco 0-0. Ubu bari ku mwanya wa 10 n’amanota 19.

Nizeyimana Mirafa - Zanaco FC(Zambia)

Ntabwo Nizeyimana Mirafa uherutse gusinyira Zanaco FC yari mu bakinnyi iyi kipe yifashishije mu mukino batsinzemo Nkwazi 2-0 ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.

Zesco United niyo iyoboye urutonde n’amanota 40, Zanaco ni iya kabiri ifite 36.

Nirisarike Salomon - Urartu FC(Armenia)

Ntizari impera z’icyumweru nziza kuri Nirisarike Salomon nyuma y’uko ku wa Gatandatu batsinzwe na Van FC ibitego 3-1 mu mukino wa shampiyona, ni umukino Nirisarike yaje kwitsinda igitego ku munota wa 78(cyari igitego cya 3 cya Van).

Urartu FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 18, Ararat ya mbere ifite 25.

Rwatubyaye Abdul - FC Shkupi(Macedonia)

Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, Rwatubyaye Abdul yari yabanje mu kibuga ku mukino wa shampiyona batsindiwe mu rugo na Rabotnicki 2-0.

Shkëndija niyo ya mbere n’amanota 47, FC Shkupi niyo ya kabiri n’amanota 40.

Yannick Mukunzi - Sandvikens IF(Sweden)

Ejo hashize ku Cyumweru, Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi batsinze GIF Sundsvall 3-2, ni mu mukino w’itsinda F mu gikombe cy’igihugu ndetse Yannick Mukunzi yakinnye iminota 90.

Gutsinda uyu mukino byabafashije kuva ku mwanya wa nyuma bafata uwa 3 n’amanota 3, Norrköping ya mbere ifite 7, Göteborg ya kabiri ifite 7, ni mu gihe GIF Sundsvall ya nyuma ifite 1.

Bizimana Djihad - Waasland Beveren(Belgium)

Gukandagira mu kibuga bikomeje kuba inzozi kuri Bizimana Djihad muri Waasland Beveren.

Ku wa Gatandatu ubwo batsindwaga na Beerschot 2-1 muri shampiyona, Djihad ntiyari muri 18.

Waasland Beveren ubu ni iya nyuma n’amanota 25, Club Brigge ya mbere ifite 66.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top