Omborenga Fitina yumvikanye na Rayon Sports, Christian na Muhadjiri bashobora kumusangayo
Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wakiniraga APR FC, Omborenga Fitina yamaze kumvikana Rayon Sports kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere.
Omborenga wakiniraga APR FC kuva 2017, yari asoje amasezerano ye muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ariko ntiyifuza kumwongerera amasezerano.
Bivugwa ko Omborenga ubuyobozi bw’iyi kipe butishimiye imyitwarire ye cyane ko yigeze no kwamburwa inshingano zo kuyobora abandi mu kibuga kubera imyitwarire batishimiye, yari yatinze gutangira imyitozo.
Omborenga Fitina akaba yemeye gukinira Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 2 aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 25.
Bivugwa ko kandi uyu mukinnyi ashobora kujyana na mugenzi we bakinanaga muri APR FC, Ishimwe Christian ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira na we utazongererwa amasezerano muri APR FC.
Chritian wari umaze iminsi mu biganiro na Police FC ngo abe yayerekezamo, bivugwa ko bananiwe kumvikana ku mafaranga agomba guhabwa.
Yahise yinjira mu biganiro na Rayon Sports ndetse amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ashobora gusubukura ibiganiro n’iyi kipe ariko bikaba nta murongo ufatika byari byagahawe.
Rayon Sports kandi amakuru avuga ko ibiganiro bigeze kure na Hakizimana Muhadjiri na we wari usoje amasezerano muri Police FC.
Uyu mukinnyi akaba yifuzaga gukomezanya na Police FC ariko bakaba barananiwe kumvikana aho bivugwa ko yamuhaga amafaranga make, yamuhaye miliyoni 15 agasinya imyaka 2 ariko ntiyabyemera.
Uyu mukinnyi wifujwe na Rayon Sports kuva 2020, amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2023-24. Gusa hari amakuru y’uko Muhadjiri yari yaramaze gusinya imbanziriza masezerano na Police bityo ko byaba bitararangira ibyo kwerekeza muri Rayon Sports.
Ibitekerezo
Console
Ku wa 15-06-2024Turabakunda cyaneeeeee
Mukahirwa Marianne
Ku wa 14-06-2024Igitekerezo cyane nuko rayon sport igomba kugera kure cyane ikazatwara igikombe tuyirinyuma rayon sport oyeeeee