Siporo

CP Kabera John bosco yari yaherekeje umwana we mu marushanwa ya ‘Mako Sharks Sprint Gla 2022’ yitabiriwe na Minisitiri Mimosa (AMAFOTO)

CP Kabera John bosco yari yaherekeje umwana we mu marushanwa  ya ‘Mako Sharks Sprint Gla 2022’ yitabiriwe na Minisitiri Mimosa (AMAFOTO)

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 10 Nzeri 2022, kuri Pisine y’Ishuri rya Green Hills habereye irushanwa rya ‘Mako Sharks Sprint Gla’ irushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere.

Iri rushanwa ryateguwe n’Ikipe y’umukino wo koga ya ‘Mako Sharks’ isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali kuri iyi Pisine, ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 144, barimo 86 barushanyijwe mu cyiciro cy’abagore na 68 mu bagabo, bakaba bari bahagarariye amakipe arindwi (7) agizwe na; Mako Sharks Swimming Club, Les Dauphins Swimming Club, Rwesero Swimming Club, Cercle Sportif de Kigali Swimming Club, Mount Kenya Swimming Club, Cercle Sportif de Karongi Swimming Club na Vision Jeunesse Nouvelle Swimming Club.

Nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe yari yahawe aya makipe, ku isaha y’isaa Tatu (09:00) za mu gitondo ryari ritangiye, rikaba ryasojwe saa cumi (16:00) z’Umugoroba.

Muri ibi byiciro uko ari bibiri (abagore n’abagabo), abitabiriye iri rushanwa buri mukinnyi wese ku giti cye, haza kwiyongeraho no koga kw’abakinnyi bagize ikipe, ibizwi nka Relay.

Muri Relay (koga nk’Ikipe), buri kipe yakoreshaga abakinnyi babiri (2) mu cyiciro cy’abagabo na babiri (2) b’abagore.

Inyogo abitabiriye iri rushanwa barushanyijwemo, ni inyogo enye (4) arizo; FreeStyle, Breaststroke, Backstroke na Relay yakinnwe mukcyiciro cy’amakipe.

Ku ikubitiro, iri rushanwa ryatangiriwe ku cyiciro cy’abakinnyi bari munsi y’imyaka 9-10, aho aba bakinnye metero 25 (25m) FreeStyle, rikaba ryasojwe na Relay, aho abakinnyi bayikinnye intera ihwanye na metero 100.

Uretse ibi byiciro bya metero 25 n’i 100, nk’uko bisanzwe mu gusiganwa intera ngufi ibizwi nka Sprint muri uyu mukino, n’intera ireshya na metero 50 na yo ntabwo yirengagijwe, aba bakinnyi bayikinnye bitewe n’ibyiciro by’imyaka bari barimo.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco wari waje kwihera ijisho umwana we.

Hari kandi Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier n’abandi.

Ubwo hasozwaga ku mugaragaro iri rushanwa rishya ryashyizweho n’Ikipe ya Mako Sharks aho yanatangaje ko inifuza ko ryazajya rikinwa buri uko umwaka utashye, abahize abandi bahawe imidali ndetse hanatangwa n’ibikombe ku makipe 3 yahize ayandi nyuma yo gukusanya amanota yagiye agira hashingiwe ku byiciro barushanyijwemo n’umubare w’abakinnyi buri Ikipe yari ifite.

Mu cyiciro cy’abagabo, umukinnyi wahize abandi yabaye Maniraguha Eloi wa Mako Sharks, mu gihe mu bagore (Abakobwa), uwahize abandi yabaye Omoro Saniyah na we ukinira ikipe ya Mako Sharks.

Mu cyiciro cy’amakipe, ku umwanya wa gatatau wegukanywe n’ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle, yagize amanota 713.

Umwanya wa kabiri wegukanywe n’ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, yagize amanota 879, mu gihe umwanya wa mbere ari na wo wahembwe nk’uw’ikipe yegukanye iri rushanwa rya ‘Mako Shakrs Sprint Gla’ wegukanywe n’ikipe ya Mako Sharks, yagize amanota 3,232.

Ni irushanwa ryari ryateguwe ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda, Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Naba Limited (Ltd) ndetse n’abandi batandukanye.

Umunyamabanga uhoraho wa MINISPORTS, Shema Maboko Didier na we yari ahari
CP John Bosco yari yaje gushyigikira ikipe ye
Abatsinze bahawe ibikombe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Anselme Nkurikiyimana
    Ku wa 13-09-2022

    Isimbi groupe muri abantu nabagabo cyane turabakengurukiye mukomeze kubikurikirana muyatugezeho atarajyaho ivumbi kbs

IZASOMWE CYANE

To Top