Siporo

Rubanguka Steve yakatishije itike ya Europa Conference League, Mukunzi na Mutsinzi batsindira amakipe yabo (AMAFOTO)

Rubanguka Steve yakatishije itike ya Europa Conference League,  Mukunzi na Mutsinzi batsindira amakipe yabo (AMAFOTO)

Impera z’icyumweru zagenze neza kuri bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze yarwo, aho Rubanguka Steve na FC Zimbru yo muri Moldova basoje shampiyona bakatishije itike yo gukina UEFA Europa Conference League, ni mu gihe Yannick Mukunzi na Mutsinzi Ange Jimmy batsindiye amakipe yabo.

Muri iyi nkuru tugiye kureba uko amwe mu makipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yitwaye mu mpera z’icyumweru.

Mukunzi Yannick & Byiringiro Lague

Sandvikens IF ikinamo abanyarwanda 2, Yannick Mukunzi yasoje icyumweru neza inyagira Sylvia 4-0 harimo n’icya Mukunzi Yannick cyo ku munota wa 60 kikaba icya kabiri, yagitsinze ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Ni umukino wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023, Yannick Mukunzi yari yagarutse mu kibuga nyuma y’imvune yatumye adakina imikino 2 itambutse. Byringiro Lague yinjiye mu kibuga asimbura. Sandvikens IF ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 19 mu gihe Dalkurd ya mbere ifite 24.

Rafael York

Rafael York ku wa Gatanu yakinnye iminota 90 mu mukino ikipe ye ya Gefle IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yanganyijemo na Brage 1-1.
Gefle ubu iri ku mwanya wa 8 n’amanota 11, Utsikten ya mbere ifite 17.

Mutsinzi Ange Jimmy

Mutsinzi Ange Jimmy yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya FK Jerv yanganyaga na Kristiansund 1-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Norway.

Ni umukino wabaye ejo hashize aho uyu munyarwanda ari we wishyuriye ikipe ye ku munota wa 71, ni igitego bari batsinzwe ku munota wa 52 na Mawa.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 9, Kristiansund ya mbere ifite 17.

Haruna Niyonzima

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon yari mu kibuga ku wa Gatanu ubwo ikipe ye yatsindaga Shabaab al Jabal 2-1. Ubu bari ku mwanya wa 8 n’amanota 20 mu makipe 10, Al Ahli Benghazi ya mbere ifite 29.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende

Uyu mukinnyi w’umunyarwanda yari mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo ikipe ye FAR Rabat muri Maroc yari yakiriye ikananganyaga na Al Wahda yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu 0-0 mu gikombe cy’Abarabu. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 24 Gicurasi 2023.

Rubanguka Steve

Byari ibyishimo kuri Rubanguka Steve ubwo we na Zimbru basozaga shampiyona banganya na CSF Bălți 1-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bahise basoza ku mwanya wa 3 aho bahise bakatisha itike yo gukina Europa League.

Meddie Kagere

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Meddie Kagere ntabwo byagenze neza nyuma y’uko ejo hashize yatsinzwe na Yanga Africans 1-0 muri 1/2 cy’igikombe cy’igihugu. Meddie Kagere yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hatheg theo
    Ku wa 25-05-2023

    Nonese rubanguka bakatishije Europa league cg ni conference league ?

  • Anastase
    Ku wa 24-05-2023

    Mujye mutubwir bose . Maz muducukumburir nabataranadukinir uko baba bitway

  • Nshimiyimana
    Ku wa 22-05-2023

    Kbxa murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top