Rutahizamu Jacques Tuyisenge yavuze icyo kwishimira no gukosora ku Mavubi
Rutahizamu akaba na kapiteni w’Amavubi CHAN, Jacques Tuyisenge mbere yo kwerekeza muri CHAN avuga ko nk’abakinnyi bakwiye kwishimira ko barimo kubasha gukurikiza inama z’umutoza n’ubwo hakirimo amakosa yo gukosora.
Amvubi arimo kwitegura irushanwa rya CHAN 2021 rizabera muri Cameroun guhera tariki ya 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2021.
Ku munsi w’ejo yari yakinnye umukino wa gicuti na Congo Brazaville urangira ari 2-2 ni mu gihe bazakina umukino wo kwishyura ku Cyumweru.
Nyuma y’uyu mukino Jacques Tuyisenge akaba yatangaje ko nyuma y’uyu mukino bishimiye ko byibuze babashije gukurikiza amabwiriza y’umutoza.
Ati"umukino ntabwo wabaye mubi, navuga ko kuri twe twakurikije amabwiriza y’umutoza kuko nicyo cyari ikintu cy’ingenzi kuko iyo tugiye mu marushanwa tugomba kwitegura dufite kubahiriza amabwiriza y’umutoza, navuga y’uko ibintu bimeze neza uretse ko twari twatinze kwinjira mu mukino."
Yakomeje avuga ko n’ubwo bubahirije amabwiriza y’umutoza ariko hakiri ibyo gukosora.
Ati"twabashije kubona izamu ariko dutsindwa ibitego, ni ukuvuga noneho tugomba kumenya ayo makosa yabaye tugashaka uko dutsinda ariko ntidutsindwe nicyo kizadufasha, urumva ni umukino utweretse aho dufite amakosa n’aho tumaze gukosora."
U Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc, umukino wa mbere ruzawukina na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.
Ibitekerezo
Fan-amavubi
Ku wa 8-01-2021Muragayitse cyane muhora mukosora ntanarimwe mujya mubasha kwikosora....arko kdi result yumutoza wanyu ni ugustindwa no kuganya ibyo gutsinda ntabikozwa ntabwo yigeze abyigishwa