Ya mpamba itakugeza i Nairobi… APR FC byose byapfiriye i Kigali, ni nde wo kubibazwa? Umutoza?
Impamba itazakugeza i Kigali uyimarira ku Ruyenzi, ni imvugo y’abanyarwanda yasizwe na basogokuruza, singiye kwinjira ku nkomoko yayo gusa impamba ya APR FC itarayigejeje i Nairobi muri Kenya yayimariye i Kigali mu Rwanda maze ihita isezererwa itarenze umutaru muri CAF Champions League.
Twibukiranye ku mikino 2 yahuje APR FC na Gor Mahia mu ijonjora ry’ibanze rya Champions League, ese byapfiriye he? Ni abakinnyi badashoboye?
Intego yari amatsinda ya CAF Champions League, byakwanga amaburaburizo ikajya mu ya CAF Confederations Cup, amarira ku basore b’ikipe y’ingabo z’igihugu nyuma yo kuviramo mu ijonjora ry’ibanze ku buryo batanamanuka muri Confederations Cup.
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino 2019-2020, niyo yahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League 2020-2021, aho yatomboye Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora ry’ibanze.
APR FC nk’ikipe ikinisha abanyarwanda gusa, yakoze ibishoboka byose izana abeza barimo rutahizamu Jacques Tuyisenge baza biyongera ku bakinnyi bari basanzwe muri iyi kipe ndetse bamwe bafite ubunararibonye bw’iyi mikino nyafurika aho bageze muri ¼ cya Confederations Cup bari kumwe na Rayon Sports nka Djabel, Seif, Thierry na Mutsinzi.
Ikipe y’ingabo z’igihugu yari ifitiwe icyizere yaje gutenguha benshi aho yaviriyemo mu ijonjora ry’ibanze isezerewe ku giteranyo cy’ibitego 4-3, yatsinze 2-1 i Kigali bayitsinda 3-1 muri Kenya, benshi bati “Ni umutoza ukwiye kubibazwa.” Nibyo koko kuko niyo ikipe yatsinze niwe ushimirwa, ninatsindwa aba agomba kubyirengera.
Umutoza Adil Erradi wa APR FC yaba yaratengushye abakunzi b’iyi kipe ndetse batangira kumushyiraho akabazo
Ni umugabo watangiye gutoza iyi kipe umwaka ushize w’imikino wa 2019, yagaruye igitinyiro muri iyi kipe bitewe n’imyanzuro yafataga ariko bikajyana n’umusaruro yatangaga aho yatwaye shampiyona adatsinzwe abifashijwemo n’abasore APR FC yaguze nyuma yo gukora isuku ikirukana abagera kuri 16 ikazana abandi bakinnyi bari ku rwego rwiza bavuye muri mukeba bamaze gutwara igikombe bituma abakinnyi nka Buregeya Prince wakinnye imikino 30/30 muri shampiyona ya 2018-2019 yibagirana.
Uku kwitwara neza muri shampiyona byatumye Adil benshi bamufata nk’umuhanga ariko bamwe bati tuzamurebera mu mikino nyafurika cyane ko ubuyobozi bwa APR FC bwari bwakoze ibishoboka byose kugira ngo agere ku ntego biyemeje.
Imikino 2 ya Gor Mahia(mu Rwanda na Kenya), isize bamwe batangiye kumushyiraho akabazo, ku mukino wa mbere yatsinzemo Gor Mahia i Kigali 2-1 ntiyemeranyijwe na benshi uburyo yapanze ikipe, kuko yayipanze nk’ikipe ishaka kugarira cyane kandi iri mu rugo ikineye ibitego byinshi ku buryo itazagorwa muri Kenya, aho yari yakoresheje ba myugariro 5.
Nyuma y’umukino yabwiye itangazamakuru ko yabikoze kuko atari azi uko Gor Mahia ikina bityo yagombaga kubanzamo abakinnyi benshi bugarira.
Gusa ibi siko yabibonaga kimwe n’abandi kuko kubanza kureba uko ikipe ikina udafite umukinnyi n’umwe mu kibuga ubashaka kugumana umupira ngo abe yanacenga bitari byo, umukinnyi ufite ubwo bushobozi ni Lague yari yamubanje ku ntebe.
Ikindi abantu benshi batunguwe no kubona uburyo ba rutahizamu 2 ndetse beza iyi kipe ifite, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge yababanje ku ntebe kandi akeneye ibitego cyane ko nyuma yo kujyamo yabonye igitego cya 2.
Uburyo yongeye gupanga ikipe muri Kenya mu mukino wo kwishyura wa baye tariki ya 5 Ukuboza 2020, ni kimwe mu byamukozeho cyane kuko mbere y’iminota 45 y’umukino yari yamaze kubona ko yibeshye akuramo Niyomugabo Claude wari wabanje ku ruhande rw’ibumoso asatira yinjizamo Bizimana Yannick.
Mu kibuga hagati kubanzamo Ruboneka afite Mushimiyimana Mohammed ufite imbaraga, ushabora kurwanira imipira n’abasore ba Kenya ntabwo byavuzweho rumwe, kuba yari yafashe icyemezo cyo kwicaza Bukuru abesesenguzi benshi mu bya ruhago bavugaga ko yari guha umwanya Meddy. Gusa umutoza niwe uba uzi abo yakinishije ni nayo mpamvu aba agomba kubazwa umusaruro wabo.
Amakuru avuga ko ubwo Keddy yari amaze kwishyura igitego ku munota wa 86, umutoza yasabye abakinnyi gukomeza gusatira aho kugarira, ababwira ko babona n’ibindi bitego kandi nyamara igitego yari abonye cyari gihagije ngo bakirinde ubundi bakomeze mu kindi cyiciro.
Ese koko abakinnyi ba APR FC bafite ubushobozi bwo gutumwa amatsinda?
Iyo urebye abakinnyi ba APR FC umukinnyi ku mukinnyi, n’ubwo ari abanyarwanda gusa si ikipe mbi n’ubwo utakwizera ko yakugeza mu matsinda ariko na none si ikipe yo gusezererwa na Gor Mahia imaze iminsi mu mvururu z’amikoro.
Ntiwakwirenagiza ko n’ubwo APR FC yafashe gahunda yo gukinisha abakinnyi beza b’abanyarwanda ariko kuri iyi nshuro sibo ifite.
Niba abanyezamu 3 ba mbere b’ikipe y’igihugu bose bakina mu Rwanda ariko Rwabugiri Umar wa APR FC akaba atabarimo ni ikibazo. Uwavuga ko igitego cyasezereye APR FC ari amakosa ye ku giti cye yakoze ku mukino ubanza ntiyaba abeshye.
Uyu musore yagerageje gukina neza umukino wo kwishyura n’ubwo yagowe n’iminota 5 ya nyuma yavuyemo ibitego 2 byahise bibakura mu irushanwa.
Nibyo APR FC yaguze abakinnyi beza ariko iracyafite ibihanga byo kuziba, uretse mu izamu no mu kibuga ahagati ntabwo Niyonzima Olivier Seif afite umukinnyi bazajya bafatanya kuko abahari bigaragara ko ari abo gufasha APR FC muri shampiyona atari ku rwego mpuzamahanga.
Uyu waba ari wo mwaka wa nyuma kuri Kanyarwanda? Simbizi!
Ibitekerezo
desire
Ku wa 13-12-2020nu kwihangana umwaka utaha muzabikora p ndabyizeye
ndindiriyimana cleophas
Ku wa 10-12-2020Apr ni umukozi mwiza wo murugo
Magorwa jean baptiste
Ku wa 8-12-2020Apr murabizi bamwe ko itarenga hariya kuvamo kare ni byiza badatsinzwe byinshi ahubwo
Magorwa jean baptiste
Ku wa 8-12-2020Apr murabizi bamwe ko itarenga hariya kuvamo kare ni byiza badatsinzwe byinshi ahubwo
Magorwa jean baptiste
Ku wa 8-12-2020Apr murabizi bamwe ko itarenga hariya kuvamo kare ni byiza badatsinzwe byinshi ahubwo
Nemeyimana Jean Baptiste
Ku wa 7-12-2020ntukwihagana