Siporo

Yves Rwasamanzi yatangaje 26 azifashisha muri CECAFA

Yves Rwasamanzi yatangaje 26 azifashisha muri CECAFA

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, Yves Rwasamanzi yatangaje abakinnyi 26 azifashisha muri CECAFA U17 izabera mu Rwanda guhera ku munsi w’ejo.

Guhera ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 12 kugeza 22 Ukuboza 2020 mu Rwanda hazaba habera irushanwa rya CECAFA U17, ni irushanwa rizabera mu karere ka Rubavu.

Amavubi U17 yari amaze iminsi mu myitozo n’abakinnyi 39, umutoza yamaze gutoranya 26 azifashisha muri iri rushanwa.

U Rwanda ruri mu itsinda B rimwe na Djibouti na Tanzania mu gihe itsinda A rigizwe na Uganda, Ethiopia, Kenya na Sudani y’Epfo.

Umukino ufungura irushanwa uzaba ku munsi w’ejo saa 12:00’ Sudani y’Epfo ikina na Uganda. Umukino wa mbere w’u Rwanda ruzakina na Tanzania ku munsi w’ejo saa 15:30’, imikino yose izabera kuri Stade Umuganda.

Abakinnyi 26 u Rwanda ruzakoresha muri CECAFA U-17

Abanyezamu: Ruhamyankiko Yvan, Niyonsaba Ange Elie na Akimana Shalom.

Ba myugariro: Ishimwe Veryzion, Mbonyamahoro Sérieux, Rugambwa Fred, Tabaro Rahim, Ishimwe Rushami Alvin na Rwatangabo Kamoso Steven.

Abakina hagati: Iradukunda Siradji, Hoziyana Kennedy, Iradukunda Pacifique, Irakoze Jean Paul, Niyo David, Muvunyi Danny, Shami Chris, Gatete Jimmy na Cyusa Moubarak Akrab.

Ba rutahizamu: Mwizerwa Eric, Irihamye Eric, Uwizeyimana Célestin, Sibomana Sultan Bobo, Mugisha Edrick Kenny, Shingiro Honoré, Niyokwizerwa Benjamin na Salim Saleh.

Amavubi azatangira akina na Tanzania
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nsengiyumva claude
    Ku wa 12-12-2020

    Ngeweho ndumva karekezi arakwiye kuvuga kuriya kuko APR FC yamutsinze imurusha cyane murakoze

  • Nsengiyumva claude
    Ku wa 12-12-2020

    Ngeweho ndumva karekezi arakwiye kuvuga kuriya kuko APR FC yamutsinze imurusha cyane murakoze

  • samniyo
    Ku wa 11-12-2020

    CECAFA IMYAKA 21

IZASOMWE CYANE

To Top