Stromae n’umugore we basohoye amafoto ya mbere y’umwana bibarutse
Umubiligi ukomoka mu Rwanda, Paul Van Haver [Stromae] warushinganye n’umugore we Coralie Barbier bamaze kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka itatu bakoze ubukwe.
Iyi nkuru yabanje kugirwa ibanga, yashimangiwe n’umugore wa Stromae abinyujije kuri Instagram. Yasohoye amafoto abiri harimo igaragaza umugabo we ateruye imfura yabo ndetse n’iye ubwe amuteruye.
Ikinyamakuru HLN cyo mu Bubiligi cyatangaje ko Stromae n’umugore we bibarutse uyu mwana w’umuhungu mu kwezi kwa Nzeri 2018 nubwo batahise babyerura bo ubwabo. Ubu bagaragaje ko bibarutse ntibigeze bagaragaza ishusho y’umuhungu wabo.
Benshi mu babonye amafoto yashyizwe ahagaragara n’umugore wa Stromae kuri Instagram babwiye uyu muryango ubutumwa bwo kuwushimira no kuwifuriza ibyiza mu rugendo rushya rwo kurera umwana bibarutse.
Abandi batunguwe n’iyi nkuru, no muri ibyo bitekerezo abantu benshi bari kwibaza uburyo Stomae yabyaye mu ibanga hagashira amezi arenga atatu atarabivugaho mu itangazamakuru.
Byavuzweho gato mu kwezi bibarukiyemo bisohoka mu kinyamakuru Le Soir, bamwe babifashe nk’impuha ariko ubu uyu muryango weruye iby’umwana wabo mu buryo budasubirwaho.
Stromae [Paul Van Haver] na Coralie Barbier bahuye bwa mbere mu mwaka wa 2012. Icyo gihe Coralie Barbier yahise atangira gukora akazi ko kwambika Stromae gusa uko imyaka yagiye ishira niko ubumwe bwabo bwaje kuvamo urukundo.
Stromae w’imyaka 33 yarushinganye na Coralie Barbier tariki ya 12 Ukuboza 2015 mu muhango wabereye i Malines mu Ntara ya Antwerp mu Bubiligi. Bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakundana banakorana bya hafi mu buhanzi.
Aba bombi byatangiye kuvugwa cyane ko bitegura imfura yabo muri Werurwe 2018. Ni inkuru zavugwaga nk’impuha abandi bakazitangaza nta kimenyetso bashingiyeho nyuma nyir’ubwite Stromae arabishimangira.

Ibitekerezo