Tanasha yarakaye asiba amafoto ye yose ari kumwe na Diamond kuri Instagram
Umuhanzikazi w’umunyakenya wahoze ari n’umunyamakuru akaza gusezera, Tanasha Donna wabyaranye na Diamond, yafashe umwanzuro wo gusiba amafoto ye yose yari kuri Instagram ye agaragaraza ko ari mu rukundo na Diamond, ni mu gihe bivugwa aba bombi umubano wa bo utameze neza wajemo agatotsi.
Ni kenshi Tanasha yagiye ashyira amafoto ye na Diamond kuri Intstagram agaragaza ko baryohewe n’urukundo, yagiye kandi anashyiraho amafoto ya Diamond agaragaza ko ari we akunda gusa, aya mafoto yose akaba yamaze kuyasiba kuri Instagram ye.
Kuri Instagram ye hasigayeho amafoto 2 gusa ari kumwe na Diamond, ni ayo barimo gukora promotion y’indirimbo ya bo bakoranye yiswe ‘Gere.’
Ibi byahise bishyiraho urujijo mu bantu ndetse bahita banemeza ko umubano w’aba bombi utameze neza, ni nyuma y’amagambo Tanasha aherutse gutangaza abinyujije kuri Instagram Story ndetse benshi bahita bemeza ko yabwiraga Diamond.
Aya magambo yatangiye ku Cyumweru tariki 02 Werurwe 2020, yavuze ko abakobwa bazamenya ko nta rukundo rubaho.
Yagize ati‘abagore muzajye mwibuka, uru si urukundo rw’ukuri” uyu mugore wahise arondora ibintu byinshi bibyerekana, yongeyeho ati“Arakunyunyuza, ntakwihanganishe, agakoresha amategeko n’amabwiriza, akishyira hejuru, ntakumve.”
Yakomeje agira ati"Kugira umutima mwiza ni iby’agaciro n’ubukirisitu nta mafaranga ashobora kubigura. Urakoze Mana. Nshimishwa no kwigaragaza kwawe. Buri gihe iyo ufunze umuryango umwe iteka ufungura undi. Mutegereze inkuru mbafitiye mwese, by’umwihariko mwe gitsina gore beza nzabasangiza inkuru yanjye mbinyujije mu ndirimbo. Sinzagurisha na rimwe roho yanjye Imana irahari”.
Aya magambo yatangajwe na Tanasha byahise byerekana ko urukundo rwe na Diamond rwaba ruri mu marembera, dore ko yanahise ava muri Tanzania n’umwana basubira muri Kenya.
Uyu mukobwa wakoraga kuri Radio NRG muri Kenya, nyuma yo gusubira muri Kenya yanahise akora Unfollow kuri Instagram kuri Diamond na nyina
Urukundo rwa Tanasha na Diamond rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2018, kugeza aho bivuzwe ko bafite ubukwe tariki ya 14 Gashyantare 2019, ubu bukwe bwagiye bwimurwa kugeza aho mu Kwakira 2019 Tanasha yibarutse umwana w’umuhungu wa Diamond.
Ni Kenshi abagore bagiye bakundana na Diamond barimo Zari babyaranye abana babiri, baburiye Tanasha bamwibutsa ko Diamond atari uwo kwizerwa na we azamukora ibyo yabakoze abandi.

Ibitekerezo
Nijimbere eric
Ku wa 7-03-2020Eg kwel gukunda na diamond ntivyaribibi arik nukwo uzicuz aho yahenz zaliy wew nibik biram ndor