Imyidagaduro

Taylor Swift yafunze umunwa umunyamakuru wamubajije impamvu ‘ashaje’ atarabyara

Taylor Swift yafunze umunwa umunyamakuru wamubajije impamvu ‘ashaje’ atarabyara

Taylor Swift, umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahaye gasopo umunyamakuru wari umubajije niba kuba yegereje imyaka 30 atarabyara bimutera ikibazo.

Umunyamakuru yamubajije impamvu agiye kugira imyaka 30 ari umukobwa kandi nta mwana afite hari icyo bimubwira.

Ati” Ese umunsi umwe ujya utekereza kuba umubyeyi, ukabyara abana?”
Nawe ati” Sintekereza ko abagabo babazwa ikibazo nk’iki iyo bagize imyaka 30? Ubwo nanjye singisubiza.”

Ariko yongeyeho ari “Numvise abandi bavuga ngo iyo wagize imyaka mirongo itatu ntuba ufite umuhangayiko n’ubwoba nk’iyo uri mu myaka ya 20. Ariko nabihuza n’uko mbyumva, iyo uri mu myaka ya za 20 uba ushaka ubunararibonye ukagerageza ugatsindwa, ugakora amakosa.”

Yunzemo ati “Nshaka kugerageza nkatsindwa no mu myaka 30 ariko muri iyo myaka tuba twaramaze kwiyakira. Uko byegereza niko mbibona biba. Nizeye ko ariko bizagenda.”

Taylor Swift aritegura gusohora alubumiu ye ya karindwi ariko ntarayishakira izina n’itariki izasohokera ntiramenyekana.
Aherutse gusohora indirimbo yitwa “Me” afatanyije na Brendon Urie wo mu itsinda rya Panic at the Disco.

Taylor Swift yamenyekanye mu njyana ya Country ariko ubu usigaye yibanda kuri Pop. Azagira zagira imyaka 30 mu Ukuboza ku ya 13, amaze iminsi mu rukundo n’umukinnyi wa filime Joe Alwyn.

Yigeze kandi gukundana n’umu DJ, Calvin Harris ndetse n’umuhanzi Joe Jonas.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top