Imyidagaduro

The Ben yasohoye indirimbo nshya ‘Ndaje’

The Ben yasohoye indirimbo nshya ‘Ndaje’

Nyuma y’icyumweru kimwe asohoye amashusho y’indirimbo Naremeye, The Ben mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yasohoye indirimbo nshya ‘Ndaje’ yo kuramya no guhimbaza Imana.

The Ben asigaye akorera ibikorwa bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2019 akaba yasohoye iyi ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’amajwi.

Ni indirimbo yumvikana uyu muhanzi avuga ko aje imbere y’Imana kugira ngo imugirire imbabazi kuko ahora akora ibyaha.

Akomeza avuga uburyo satani ahora ashukana, agateza umuntu gukora ibyaha ariko Imana yo ntirambirwe kubabarira abana ba yo.

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’icyumweru kimwe gusa uyu muhanzi asohoye amashusho y’indirimbo ye Naremeye.

Ndaje indirimbo nshya ya The Ben yo kuramya no guhimbaza Imana

Reba hano indirimbo nshya Ndaje ya The Ben

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tiva
    Ku wa 19-06-2019

    Ninziza Yesu aguhe gutsinda rwose

  • Tiva
    Ku wa 19-06-2019

    Ninziza Yesu aguhe gutsinda rwose

  • Tiva
    Ku wa 19-06-2019

    Ninziza Yesu aguhe gutsinda rwose

IZASOMWE CYANE

To Top