Imyidagaduro

Tidjara Kabendera washatse kwiyirukana muri RBA birangiye asezeye nyuma y’imyaka 3 itoroshye(VIDEO)

Tidjara Kabendera washatse kwiyirukana muri RBA birangiye asezeye nyuma y’imyaka 3 itoroshye(VIDEO)

Nyuma y’imyaka 3 itoroshye atekereza gusezera mu kigo cy’igihugu cy’itangazamamakuru bikamunanira, umunyamakuru Tidjara Kabendera yamaze gusezera aho avuga ko atanze umwanya ku bakiri bato we akaba agiye mu bindi.

Ku munsi w’ejo nibwo yatunguranye asezera abantu ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko atazongera kumvikana kuri RBA, ni inkuu yatunguranye bitewe n’uburyo yari akunzwe n’abakurikirana ibiganiro bye, ubushobozi n’icyizere bamugiraraga.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko akigera muri RBA, nyuma y’amezi 4 yashatse kwiyirukana mu kazi abona byamunaniye ariko arakomeza aragaerageza, kuba asezeye ngo ntabwo ari ibintu yahubukiye ahubwo amaze imyaka 3 abitekerezaho.

Ati“umwanzuro ntabwo byantunguye kuko ntabwo naryamye ngo mbyuke mbitekereze, ni ibintu uba umaze igihe ubitekereza uti nshobora kuvamo nkakora iki imyaka igera nko kuri 3 nkavuga nti ngomba gukora ubundi ubuzima ariko nyine nkakomeza nkasunika ariko nyine igihe iyo kigeze ni uko nyine bigomba kugenda ntacyo wahindura.”

Yakomeje avuga ko gusezera kwe atabifata mu buryo bubi n’ubwo yari agikunze kuko hari abana bakiri bato bafite impano nabo bakeneye kwigaragaza.

Ati“ntabwo mbifata nabi kuko icya mbere hanze aha hari abana bafite impano niba maze imyaka ikabakaba 18 mu kazi, umwana wavutse icyo gihe angana iki? Hari umuntu ufite impano ushaka gukora njyewe ndimo kuzirika, umwanya wanjye nywicayemo kandi hari umwana ushakisha ubuzima wakabugiyemo, none nkubeshye ngo ndacyari TK wo kujya kuri Radio nkisararanga? Ndacyari TK wa ya myaka? Oya.”

Avuga ko gutanga ibaruwa asezera ku kazi ahantu yari amaze imyaka igera muri 17 atari ibintu byoroshye.

Kuba yagaruka mu itangazamakuru agakora si iby’aka kanya gusa ngo azakomeza kuba umunyamakuru nta kizihinduka.

Tidjara Kabendera avuga ko ubu agiye mu mishinga itandukanye irimo iyo kurwanya inda ziterwa abana b’abakobwa zitateganyijwe ndetse no mu bucuruzi.

Tidjara Kabendera ni umubyeyi w’abana 4, yatangiye gukora kuri radiyo Rwanda mu 2003, yari amaze imyaka igera kuri 17 muri RBA, uyu mugore wamenyekanye mu biganiro b’igiswayili yatangiriye ku kiganiro se yakoraga cya ‘Hodi Hodi Mitaani’, cyatumye agira abakunzi benshi, yakoze n’ibindi bitandukanye nka ‘Kazi ni Kazi’, ‘Amahumbezi’ Twegerene’ n’ibindi.

Tidjara Kabendera yasezeye muri RBA nyuma y'imyaka 17 ayikoramo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tk warakoze nabandi bakurebereho batangumwanya abakiribato bakore

  • Tk warakoze nabandi bakurebereho batangumwanya abakiribato bakore

  • Oscar
    Ku wa 25-12-2020

    Uyu niwe mubyeyi nabandi nibarekure urubyiruko turebe ko natwe Wenda twagura utubanza (urinyangamugayo TK wacu)

  • GASAKE
    Ku wa 24-12-2020

    TK adusize mw’ikona

IZASOMWE CYANE

To Top