Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu mukino wa Handball, yatangiye imikino y’Akarere ka Gatanu (Women’s IHF Nations Trophy – Africa Zone 5) neza inyagira Djibouti ibitego 49-9.
Ni irushanwa ririmo kubera Tanzania kuva tariki ya 4 Ugushyingo rikazasozwa tariki ya 8 Ugushyingo 2026, u Rwanda rwisanze mu itsinda B kumwe na Djibouti na Tanzania yakiriye irushanwa.
Umukino warwo wa mbere rwawukinnye ejo hashize ku wa Kane na Djibouti, ni umukino woroheye u Rwanda ku buryo bwose kuko igice cya mbere cyarangiye ari 25-3.
Mu gice cya kabiri, Djibouti yagerageje kwiminjiramo agafu maze itsindamo ibitego bitandatu umukino ukaba wararangiye ari 49-9.
U Rwanda ruragaruka mu kibuga uyu munsi rukina na Tanzania, rutsinze rwahita ruzamuka ruyoboye itsinda aho rwahura muri 1/2 n’ikipe ya kabiri mu itsunda A.

Ibitekerezo