U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Cameroun mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika
Tombora y’uko amakipe azaba ari mu itsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 isize u Rwanda rwisanze mu itsinda F aho ruri kumwe n’igihugu cya Cameroun kizakira iki gikombe.
Uyu munsi ku cyicaro gikuru cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ mu Misiri, habereye tombora yo gushyira amakipe y’ibihugu mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.
U Rwanda rwari ruri mu gakangara kamwe n’u Burundi, Equatorial Guinea, Eswatini, Lesotho, Botswana, Comoros na Ethiopia, bivuze ko nta kipe muri izi yagombaga kwisanga mu itsinda rimwe n’indi.
Tombora ikaba yabaye maze u Rwanda rwisanga mu itsinda F aho ruri kumwe na Cameroun, Cape Verde na Mozambique.
Ni amatsinda 12 aho muri buri tsinda hazajya hazamuka amakipe 2 akaba ari yo azabona itike y’igikombe cy’Afurika kizibera muri Cameroun kuva tariki 25 Kamena kugeza 23 Nyakanga 2021.
Gusa kuva mu itsinda rya 1 kugeza ku rya 4 rigiye rifite amakipe 3 mu gihe andi matsinda agizwe n’amakipe 4, hakaba hategerejjwe andi makipe ane azabanza gukina imikino y’ijonjora ry’ibanze.
Aya makipe niyo azakina ijonjora ry’ibanze maze itsinze ibone itike y’amatsinda
U Rwanda ruheruka mu gikombe cy’Afurika mu mwaka w’2004, kuva icyo ntirurasubirayo kuko izindi nshuro zose rwagiye rubura itike.
Tombora yabereye mu Misiri
Uko amakipe agabanyije mu matsinda
)
Ibitekerezo
Levia nsiho
Ku wa 18-07-2019None groupe E aho ni kurondera itike ryo kuja mur can 2021
Levia nsiho
Ku wa 18-07-2019None groupe E aho ni kurondera itike ryo kuja mur can 2021