Ubukerarugendo

Abakinnyi 3 ba Arsenal bise izina abana b’Ingagi

Abakinnyi  3 ba Arsenal bise izina abana b’Ingagi

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, Bernd Leno na Hector Bellerin baraye bise izina abana b’Ingagi, umuhango wabaga ku nshuro ya 16.

Ibi byabaye binyuze ku masezerano y’ubufatanye ikipe ya Arsenal yagiranye n’u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Buri mwaka mu Rwanda haba umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi ukabera muri Pariki y’Ibirunga mu Kinigi.

Kuri iyi nshuro bitewe n’ibihe Isi irimo by’icyorezo cya COVI-19, uyu muhango wabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ku munsi w’ejo ku wa Kane hiswe abana b’Ingagi 24, akaba ari abavutse nyuma y’itariki ya 6 Nzeri 2019.

Umunya-Gabon akaba na kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang umwana w’Ingagi yamwise Igitego.

Myugariro wa Arsenal ukomoka muri Espagne, Hector Bellerin we umwana w’Ingagi yamwise Iriza.

Umunyezamu wa Arsenal ukomoka mu gihugu cy’u Budage, Bernd Leno, umwana w’Ingagi yamwise Myugariro.

Urutonde rw’amazina yiswe abana 24 b’ingagi:

1. Kazeneza

2. Nkomezamihigo

3. Uwacu

4. Murengezi

5. Duhuze

6. Cyororoka

7. Igitego

8. Indiri

9. Ubushobozi

10. Amarembo

11. Ihogoza

12. Umusanzu

13. Nkerabigwi

14. Impinduka

15. Myugariro

16. Isezerano

17. Iriza

18. Nyiramajyambere

19. Ikamba

20. Amabwiriza

21. Izabukuru

22. Ishya

23. Umuyobozi

24. Umuganga

Abakinnyi ba Arsenal bise abana b'Ingangi izina
Ejo hiswe izina abana b'Ingagi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top