Abashinwa bakoze ishusho idasanzwe y’ingagi muri Pariki y’Ibirunga
Abashinwa bamaze kuba ibyamamare kubera kuzenguruka Isi, Zhang XinYu n’umukunzi we Liang Hong, bashyize ahasanzwe habera ibirori byo “Kwita Izina” ishusho idasanzwe y’ingagi yakozwe hifashishijwe amatara 3000.
Ku wa 2 Kamena 2018, nibwo XinYu na Hong bazwi cyane kuri YouTube bitewe n’amashusho bashyiraho basuye Pariki y’ibirunga mu Rwanda, babifashijwemo na guverinoma bakaba barakoze igikorwa kigamije gushishikariza isi kubungabunga ibidukikije no kurengera ingagi.
Nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe hanze na CGTN, aba Bashinwa bafatanyije n’itsinda ry’abashinzwe kurinda pariki bakoze ishusho y’ingagi ikikijwe n’amashami y’igiti cya Oliva bifashishije amatara ibihumbi bitatu akoresha imirasire y’izuba.
XinYu na Hong bavuze ko intego y’iki gishushanyo kiri ku buso bwa metero kare 6400, ari uguhamagarira isi guha agaciro imbaraga Guverinoma y’u Rwanda ishyira mu kurengera ibidukikije ndetse no gushishikariza abantu kurushaho gusura izi ngagi.
Ubwo basubiraga mu Bushinwa bakiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Charles Kayonga, wabashimiye imbaraga bashyize mu kumenyekanisha no gushishikariza abandi Bashinwa gusura ibyiza nyaburanga biri mu gihugu.
Ati “Dufite icyizere ko mu gihe kiri imbere Abashinwa benshi bazabasha kuza mu Rwanda kugira ngo barusheho gusobanukirwa byinshi ku ngagi zo mu birunga no kwishimira ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.”
Imibare itangazwa na World Wildlife Fund igaragaza ko kugeza ubu ku Isi habarurwa ingagi zo mu birunga zirenga 1000. Uyu mubare ukaba waragiye wiyongera kubera imbaraga u Rwanda rwihariye bibiri bya gatatu byazo rushyira mu kuzirinda.
Ibitekerezo